Kwamamaza

Trump yashinje Perezida Obama gushinga Islamic State

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 08:40' na Cyprien Niyomwungeri


Umukandida w’ishyaka ry’Aba-républicain mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashinjije Perezida Barrack Obama gufatanya n’uwo bahanganye Hillary Clinton gushinga umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’idini ya Islam, ‘Islamic State’.

Aya magambo agamije guhindanya Hillary Clinton uhanganye na Trump mu matora, yayavugiye mu nama yabereye i Fort Lauderdale muri Florida mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 10 Kanama 2016.

Trump yabanje gushinja Perezida Obama guteza imvururu mu Burasirazuba bw’Isi, yongeraho ko ibyo Islamic State ‘IS’ ikora bimunezeza.

Yagize ati “Obama ni we washinze IS, niwe wayishinze. Nabivuze ko uwo bafatanyije ari uriya murwayi Hillary Clinton.”

Hillary Clinton yahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubu ni umukandida w’ishyaka ry’Aba-Democrates rinaturukamo Perezida Barrack Obama.

Kuri iyi ngingo ntacyo Perezida Obama cyangwa Hillary Clinton barayitangazaho. Amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka nkuko ibinyamakuru nka Europe 1 byabyanditse.

Umutwe wa IS ukomoka mu mvururu zo muri Afganistan na Irak muri 2003, ariko wagize ingufu muri 2011 cyane cyane ubwo ingabo za Amerika zavaga muri iki gihugu.

Watangiye ugizwe n’Abanya-Irak bafite umugambi wo kurwanya Abayisilamu b’Aba-shiiti no gushyiraho Leta igendera ku mahame ya Islam.

Urwanira gushinga leta igendera ku mahame ya Islam no guhindura abatuye aho wigaruriye Abayisilamu.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved