USA: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gutera igisasu cyakomereje abantu 29

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 19 Nzeri 2016 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yataye muri yombi umusore witwa Ahmad khan Rahami ukekwaho kugira uruhare mu iterwa ry’igisasu cyakomerekeje abantu 29 mu gace ka Chelsea muri Leta ya New York ku wa gatandatu.

Polisi itangaza ko uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kurasana n’inzego z’umutekano agakomeretswa ku rutugu rw’iburyo nyuma akajyanwa kuvurwa.

Polisi kandi ngo ikeka ko Rahami anafite aho ahuriye n’ibindi bisasu byavumbuwe muri leta ya New Jersey ku Cyumweru nijoro.

Kugeza ubu uyu musore ngo yashyizwe kuri lisiti y’abakora ibikorwa by’iterabwoba mu rwego rwo kurinda ko yava muri iki gihugu.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rugiye guhata ibibazo uyu mugabo ufite inkomoko muri Afghanistan nyuma yo gukekwaho kuba ari we ugaragara mu mashusho yafashwe na camera zishinzwe gucunga umukano ajugunya igikapu ahaturikiye igisasu i New York.

Indi mpamvu ari we ukekwa kandi ngo ni uko Umujyi wa Elizabeth muri New Jersey wasanzwemo ibindi bisasu ku Cyumweru n’ijoro kandi ari wo yahoze atuyemo.

Nyuma y’ibi bitero byagabwe muri izi Leta ebyiri, ubuyobozi bwavuze ko muri iyi mijyi hashobora kuba harimo abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba.

Ibi bitero bigabwe mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere i New York hateraniye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, UN, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 193.

Ahmad khan Rahami yatawe muri yombi nyuma yo gukozanyaho na polisi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza