USA: Kavanaugh usabirwa kuba umucamanza yashinjwe kugerageza gufata umugore ku ngufu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Umwarimu muri kaminuza, Christine Blasey Ford, yashinje Brett Kavanaugh usabirwa kuba umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika, ko yashatse kumusambanya ku gahato mu 1982, ibintu avuga ko byagize ingaruka ku buzima bwe.

Ford wigisha ibijyanye n’Imitekerereze muri Kaminuza ya Palo Alto muri California, kuri uyu wa Kane yatanze ubuhamya bw’uko yahohotewe na Kavanaugh, umukandida wa Perezida Donald Trump nk’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

Uyu mugore w’imyaka 52 y’amavuko yavuganye ikiniga imbere ya Komisiyo y’Ubutabera muri Sena, yemeza ko yasagariwe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 15, Kavanaugh afite 17 biga mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko icyo gihe Brett Kavanaugh n’ishuti ye Mark bari bameze nk’abasinze.

Yavuze ko yari agiye mu bwiherero bakamufata bakamujyana mu cyumba, noneho “Brett anjya hejuru”, ari nako amukorakora ku mubiri.

Yavuze ko yagerageje gutaka atabaza, Brett amupfuka umunwa, ati “Sinabashaga guhumeka, ntekereza ko Brett ashobora kugira ibyago akanyica.”

Ford yabwiye abasenateri ko ikintu atazibagirwa mu buzima, ni uburyo icyo gihe Brett yari amuri hejuru aseka, na mugenzi we wari mu cyumba aseka.

Yemeje ko yibuka 100% ko ari Brett Kavanaugh wamuhohoteye.

Kavanaugh ariko yahakanye ibyo byose aregwa, avuga ko ari umwere ahubwo ibi birego byahimbwe n’abatarishimiye intsinzi ya Perezida Donald Trump mu 2016, bakiyemeza kujya baca intege imiyoborere ye.

Ford yavuze ko atongeye kuvugana na Kavanaugh kuva iryo joro ndetse ngo nta n’umuntu n’umwe yigeze abwira ibyamubayeho.

Yavuze ko yamaze igihe afite ihungabana, ndetse uretse kwiga bimugoye, ngo yahise yanga gukundana n’abagabo.

Yaje gushyingirwa mu 2002 ndetse ngo ibyamubayeho yabibwiye umugabo we vuba aha abigiriwe inama na muganga w’inzobere ku bijyanye n’imitekerereze.

Uretse ubuhamya bwa Ford, Brett Kavanaugh afite n’abandi bagore babiri bamushinja kubahohotera.

Mu kiganiro na Fox News, Kavanaugh yahakanye ibyo ashinjwa, ati “Sinigeze nsambanya ku ngufu umuntu n’umwe. Sinigeze nakora imibonano mpuzabitsina cyangwa ibijya kumera nkayo niga mu mashuri yisumbuye ndetse na nyuma yo kurangiza namaze imyaka myinshi ntarabikora.”

Komisiyo y’Ubutabera muri Sena ihaye agaciro ubuhamya bwa Ford, byasaba ko Perezida Trump ashaka undi mukandida wasimbura umucamanza Anthony M. Kennedy uri kujya mu kiruhuko.

Dr Ford yashinje Kavanaugh gushaka kumufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza