USA iragerageza kwiyegereza Koreya ya Ruguru yakoze ibisasu bititiza isi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 2 Kanama 2017 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson, yatangaje ko igihugu cye cyitifuza ko ubutegetsi buri muri Koreya ya Ruguru bwahinduka ndetse ko Amerika atari umwanzi wacyo, byose bikaba bije mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje gahunda zayo mu gucura intwaro z’ubumara no kuzimurika.

Ubwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavugaga ku bijyanye n’imbibi za Koreya zombi, Tillerson yagize ati "Ntabwo turi abanzi banyu, kandi twifuza kugirana ibiganiro mu gihe runaka.”

Yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidashyigikiye ko ubugetesi bwahinduka cyangwa ngo buveho muri Koreya ya Ruguru ariko kandi zitanakeneye intambara kuko byaba bibi cyane.

Yongeyeho ati "Ntabwo turi abanzi banyu, ntabwo turi ikibazo ariko murimo kutuzanaho ikibazo kandi tugomba gusubiza.”

Nubwo umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ibi, Umusenateri mu ishyaka ry’aba –Republican we avuga ko Donald Trump yamubwiye ko hagomba kuba intambara igihe cyose Koreya ya Ruguru yaba ikomeje umugambi wayo wo gucura intwaro z’ubumara.

Koreya ya Ruguru yo bisa nk’aho ntacyo biyibwiye kuko imaze iminsi ishyize hanze igisasu cyo mu bwoko bwabasha kwambukiranya umugabane, ku buryo yagitera muri Amerika.

Igerageza rya kabiri ry’icyo gisasu ryanitabiriwe na Perezida Kim Jong-un, bikaba ari nk’agasuzuguro ku Muryango w’Abibumbye kuko usanzwe warabujije Korera ya ruguru gukomeza ibyo bikorwa.

Igerageza ry’igisasu cya kirimbuzi Koreya ya Ruguru iherutse gukora, cyabaye ikindi kintu cy’ubushotoranyi iki gihugu kirimo gushaka kuri Amerika ariko nayo ikaba irimo gushyira imbaraga mu kubikumira.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bwongera ingabo n’imyitozo umusubizo, buvuga ko haramutse habayeho intambara byaba ari ibintu bibi cyane, akaba ariyo mpamvu bushakisha ibiganiro kuri Koreya ya Ruguru kugira ngo ibe yahagarika ibyo bikorwa byayo.

Nubwo USA yifuza ibiganiro, Koreya ya Ruguru ibyo ntibikozwa ndetse yaranabihakanye rwose.

Tillerson avuga ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo Koreya ya Ruguru yumvishwe ko kureka gukora ibitwaro by’ubumara bishoboka.

Anasaba u Bushinwa buhana imbibi na Koreya ya Ruguru kuba bwagira uruhare mu kumvisha icyo gihugu kureka ibyo bikorwa kuko abufata nk’aho aribwo bwonyine bwabasha kugira icyo bubikoraho bitewe n’imikoranire bifitanye mu bucuruzi.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza