00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Imvura yaguye isaha imwe yateje imyuzure yahitanye abantu icyenda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021, muri Leta za NewYork na New Jersey haguye imvura nyinshi yateje imyuzure igahitana ubuzima bw’abantu icyenda.

Itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryavuze ko iyo mvura yaguye isaha imwe.

Umuntu umwe ni we witabye Imana muri New Jersey, barindwi ni abo muri New York naho undi yasanzwe mu modoka yari yatembanywe n’imyuzure.

Ubu imihanda yo mu bice imyuzure yagezemo yafunzwe nta binyabiziga byemerewe kuhakorera ingendo uretse ibigiye gutanga ubutabazi. Ingendo z’indege n’iza gari ya moshi zihanyura nazo zabaye zisubitswe.

Imvura nyinshi yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateje imyuzure maze abantu icyenda bahaburira ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .