00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ibikorwa by’ubucuruzi byagabweho igitero karundura cy’ikoranabuhanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Nibura ibigo 200 by’ubucuruzi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibyo bimaze kumenyekana ko byibasiwe n’igitero cya karundura cy’ikoranabuhanga.

Ikigo gitanga ubujyanama mu by’ikoranabuhanga, Huntress Labs, cyatangaje ko iki gitero cyagabwe ku kigo cyitwa Kaseya cyo muri Leta ya Florida, mbere y’uko cyigabiza imiyoboro yose ikoresha porogaramu zacyo [za Kaseya].

Kaseya nacyo ni ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Cyatangaje ko kiri gukora ubugenzuzi bwimbitse kuri iki gitero bikekwa ko cyaba cyagabwe n’abantu bafitanye isano n’u Burusiya.

Iki gitero cyagabwe ku wa Gatanu mu masaha ya nyuma ya saa sita. REvil ikekwaho ikiri inyuma ni rimwe mu matsinda y’abantu bagaba ibitero byo kuri internet bamaze kumenyekana cyane ku Isi.

Iri tsinda kandi niryo ryashyizwe mu majwi na FBI muri Gicurasi ku bwo kwinjira mu ikoranabuhanga rya JBS, kimwe mu bigo biri mu bikomeye ku Isi bitunganya inyama.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisigaye zibasirwa n'ibitero bidasiba by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .