00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Hongeye gusubikwa ishyirwa hanze ry’inyandiko zivuga ku iyicwa rya John F. Kennedy

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yongeye gusubika itangazwa ry’inyandiko zivuga ku iyicwa rya Perezida wa 35 w’icyo gihugu, John F. Kennedy wishwe mu 1963 aho isubikwa ry’iki gikorwa byatangajwe ko ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi cyugarije Isi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yamenyesheje ko abashinzwe ububiko bw’inyandiko muri icyo gihugu bamusabye kuba ari we urangaza imbere igikorwa cyo gushyira hanze izo nyandiko ziri mu byiciro bibiri aho icya mbere kizajya ku mugaragaro by’agateganyo mu mpera z’uyu mwaka naho iz’icyiciro cya kabiri zizaba zinava imuzingo iyicwa rya John F. Kennedy zikazatangazwa mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

Biden yatangaje ko impamvu yo kongera gusubika icyo gikorwa ari iy’uko icyorezo cya Covid-19 cyadindije gahunda y’isusuzuma ry’izo nyandiko ku buryo zashyirwa hanze mu buryo amategeko abiteganyamo.

Iyicwa rya Kennedy ntiryavuzweho rumwe ndetse ryateje ururondogoro mu baturage no mu bashakashatsi batahwemye gushyira hanze imbamutima zabo kugeza n’aho bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba yaragambaniwe cyangwa hakaba hari amabanga leta ya Amerika ihishira ku iyicwa rye.

Si ubwa mbere ishyirwa hanze ry’izi nyandiko risubitswe kuko byari byanakozwe n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018 Donald Trump aho yari yimuriye icyo gikorwa muri uyu mwaka ndetse icyo gihe bari batangaje ko kuzisohora byashoboraga guhungabanya umutekano w’igihugu no kugira ingaruka ku mubano wacyo n’amahanga.

Biden yibukije ko izi nyandiko zari zitegerezanyijwe igishyika na benshi, ibyo kuzishyira hanze bigomba kuba byasojwe bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2022.

CNN ivuga ko abashinzwe ububiko bw’inyandiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyesheje ubuyobozi ko gushyira hanze izi nyandiko ari icyemezo gikwiye gufatanwa ubwitonzi bwinshi, ubunyamwuga n’ubuhanga atari icyemezo cyo guhubukirwa.

John F. Kennedy, wabaye Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Jackie Kennedy ubwo batemberaga mu Mujyi wa Dallas mbere y’uko yicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .