USA: George Shultz wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yapfuye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ku butegetsi bwa Ronald Reagan, George Shultz, yitabye Imana afite imyaka 100 y’amavuko.

Itangazo Kaminuza ya Stanford Shultz yakoragamo yatanze ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021, riragira riti “Umukozi wacu yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ukomeye ndetse agaragaza gukunda igihugu mu buryo bwose. Azibukwa mu mateka nk’umuntu watumye Isi irushaho kuba nziza.”

Shultz yakoze imirimo itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, aho yayoboye Minisiteri y’Abakozi, aba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ,ndetse aba Minisitiri w’Ubukungu ku butegetsi bwa Perezida Richard Nixon; mbere yo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga butegetsi bwa Perezida Reagan kuva mu 1982 kugeza mu 1989.

Nyakwigendera yagize uruhare rukomeye mu guhosha intambara y’Ubutita, aho abasesenguzi bavuga ko ari we wafashije guhuza Amerika n’u Burusiya bigashyira umukono ku masezerano yo guhagarika ingufu za nucléaire mu 1987.

George Shultz yavutse ku wa 13 Ukuboza 1920, avukira i New York. Uretse kuba yarakoze imirimo itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, ni umwe mu basirikari ba Amerika barwanye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, aho yari mu ngabo zirwanira mu mazi. Yari afite impamyabunyi y’ikirenga (Ph.D.) mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza yigisha iby’ikoranmabuhanga ya Massachusetts mu 1949.

George Shultz yarwanye ku Ntambara ya Kabiri y'Isi, aho yari umwe mu ngabo za Amerika zarwaniraga mu mazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .