USA: Dan Coats wayoboraga urwego rushinzwe iperereza yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza, Dan Coats, azegura ku mirimo ye kuwa 15 Kanama 2019.

Kuri iki Cyumweru nibwo Trump yanditse kuri Twitter ko Coats azegura, ni nyuma y’uko aba bagabo bombi bakunze kugirana umubano mubi. John Ratcliffe wo mu ishyaka ry’aba-Republicain akaba ariwe uzahira umusimbura.

Trump yagize ati “Ndashaka gushimira Dan ku kazi gakomeye yakoreye igihugu cyacu. Umuyobozi w’agateganyo azatangazwa bidatinze”.

Coats wahoze ari umusenateri, yabaye umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu bihe bigoranye cyane aho Perezida Trump yeruraga ko yanga ndetse akaba atizera uru rwego.

Yakunze kumvikana mu gushimangira ko u Burusiya bwagize uruhare mu matora yagejeje Trump ku butegetsi mu 2016. Mu ibaruwa yandikiye Perezida yegura, yavuze ko ‘ndizera ko dufite ubushobozi bukenewe bwo kwirinda abashaka kuduhungabanya’.

Perezida Trump yakunze gutekereza kwirukana Coats kenshi ariko abamufasha bakamwumvisha ko adakwiye kubikora.

Coats w’imyaka 76 yabaye umusirikare mbere yo kujya mu ishuri ry’amategeko. Yabaye umudepite mu 1981 nyuma aba umusenateri. Mu 2001 ku bwa Perezida George W. Bush yagizwe ambasaderi wa Amerika mu Budage.

Mu 2011 Coats yasubiye muri Sena aho yari muri komisiyo y’iperereza na serivisi za gisirikare kugeza mu 2017. Yakunze kutavuga rumwe na Trump nk’aho yamunyomoje ubwo yavugaga ko Amerika yatsinze abarwanyi ba ISIS muri Syria ndetse agiye kuvanayo ingabo.

Coats yabwiye inteko ishinga amategeko ko ISIS, igamije kwisuganya ndetse igifite abarwanyi ibihumbi muri Iraq na Syria. Coats n’abo bafatanyaga kandi bemeje ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe Trump we atabikozwa.

Dani Coats wari umuyobozi w'urwego rw'iperereza yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza