00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Babiri bateje imbere uburyo bwa mRNA bwifashishwa hakorwa inkingo bahawe ikindi gihembo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Katalin Kariko na Dr Drew Weissman bamaze imyaka myinshi bakora ubushakashatsi ku buryo bwa messenger RNA (mRNA) bwifashishwa hakorwa inkingo batsindiye igihembo cya kabiri gifite agaciro k’ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika.

Ni igihembo cyitiriwe umuryango wa Lasker cyatangiye gutangwa mu 1945, gihabwa uwagize uruhare rukomeye mu kuzana impinduka z’ubumenyi bwahindura ubuzima bwa muntu binyuze cyane cyane mu buvuzi.

Uburyo bwa mRNA ni bwo bwifashishijwe hakorwa inkingo za COVID-19 za Pfizer-BionTech na Moderna, aho uzitewe zigera mu mubiri zikawigisha uko warema abasirikari bo guhangana na Coronavirus.

Live Science yatangaje ko icyo gihembo bacyegukanye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uko kwezi bari batsindiye ikindi cya Breakthrough Prize kimaze imyaka icyenda gitangwa. Cyo gifite agaciro ka miliyoni 3$.

Ubwo Weissman yaganiraga na Science Live mu ntangiriro z’uku kwezi, yagize ati “Ubu laboratwari yanjye iri gukorana n’izindi 150 zo hirya no hino mu Isi hakorwa inkingo za mRNA zitandukanye ndetse n’indi miti. Inyungu yayo igenda yiyongera umuni ku munsi.”

Abo bashakashatsi muri Kanama 2021 bari banahawe igihembo cya Louisa Gross Horwitz Prize, mu gihe muri Gashyantare bahawe icya Rosenstiel Award byose bakesha impinduka zikomeye bazanye mu rwego rw’ubuvuzi zigatanga umusanzu ufatika.

Bijyanye n’uko abenshi mu bahawe ibihembo byitiriwe Lasker bagiye banatsindira ibyitiriwe Nobel, birakekwa ko icy’uyu mwaka ari Katalin Kariko na Dr Drew Weissman bashobora kuzagitwara. Urutunde rw’abagihatanira mu 2021 ruzatangazwa mu Ukwakira.

Katalin Kariko na Dr Drew Weissman bamaze imyaka myinshi bakora ubushakashatsi ku buryo bwa messenger RNA (mRNA) bashobora gutsindira igihembo cyitiwe Nobel muri 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .