USA: Ahatunganyirizwa imirambo hatahuwe ibisigazwa by’impinja 63 bimaze imyaka itatu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Michigan yavumbuye ibisigazwa by’impinja 63 zapfuye zitaravuka, mu nzu itunganyirizwamo imirambo iri ahitwa Détroit, ni mu iperereza yakoraga ku mikorere mibi yavuzwe kuri iyo nzu.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Détroit, James Craig, yabwiye itangazamakuru ko ari ibintu birenze ibitekerezo, binagoye kwiyumvisha.

Yavuze ko muri iyo nzu izwi nka ‘Perry Funeral Home’, bahasanze ibisigazwa by’impinja 36 bifungiye mu dukarito, ibindi 27 babisanga mu byuma bikonjesha.

Ubutegetsi bwa Leta ya Michigan, bwahise bwambura iyo nzu itunganyirizwamo imirambo, nyuma y’icyumweru kimwe hatahuwe ibindi bisigazwa by’impinja 10 zitaravuka mu gisenge cy’indi nzu.

James Craig yagize ati ‘‘Twatangiye iperereza turashaka kumenya impamvu yabiteye yaba ar’iy’amafaranga, ntitubizi.’’

Uyu muvugizi wa polisi aracyeka ko abashinzwe iyi nzu itunganya imirambo baterekanye ibyemezo by’abapfuye ku gihe bityo ntibahabwe uburenganzira bwo gutunganya mu buryo bwemewe imirambo no gukuyishyingura, bigatuma bahitamo kuyigumana.

Ababyeyi b’impinja zapfuye zivuka hamwe n’izagiye zipfira mu nda za ba nyina bareze ‘Perry Funeral Home’ kuba yarabitse mu gihe cy’imyaka itatu ibisigazwa by’imibiri ndetse n’imirambo by’abana babo batabibamenyesheje.

Itangazo ryatanzwe na Arnkoff, umunyamategeko wa ‘Perry Funeral Home’ yavuze ko iyi nzu yakiraga ibisigazwa by’imibiri y’impinja byavuye mu bitaro kandi ko bene byo (ababyeyi b’izo mpinja) batabaga baje kubibaza.

Akomeza avuga ko adatekereza ko bene ibyo bisigazwa babaga bishyuye serivisi zo kubishyingura.

Muri iyi nzu izwi nka ‘Perry Funeral Home’, bahasanze ibisigazwa by’impinja 36 bifungiye mu dukarito, ibindi 27 babisanga mu byuma bikonjesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza