USA: Abarenga 100 barwariye mu ndege bamwe bahabwa ibitaro

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Abagenzi bari mu ndege ya Kompanyi ya Emirates, basohotse hari abagaragaza ibimenyetso by’uburwayi, biteza urujijo hibazwa icyatumye iyi kompanyi yemerera abarwayi kuyinjiramo.

Indege ya Airbus A380 yari itwaye abagenzi 549, yavaga Dubai ijya New York mu rugendo rw’amasaha 14.

Oxiris Barbot, komiseri ushinzwe ubuzima muri New York yabwiye itangazamakuru ko iyi ndege ikigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe John F. Kennedy abantu 106 batangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’ibicurane, guhinda umuriro, gukorora no kuruka.

Ati “Kuva Dubai uza New York ni urugendo rurerure, bityo habaho kwanduzanya indwara.”

New York Post yanditse ko ku kibuga cy’indege hari ingobyi z’abarwayi nyinshi n’modoka z’abapolisi, ndetse buri mugenzi wari mu ndege yabanzaga gusuzumwa uburwayi yaba afite n’umuriro.

Mu gihe cy’amasaha atatu abaganga bataruhuka, banzuraga ugomba gukomeza urugendo cyangwa ukeneye kwitabwaho byisumbuye.

Barbot yavuze ko abenshi bari bazima uretse abakozi barindwi bo mu ndege n’abagenzi batatu bajyanywe mu bitaro bya Jamaica, ariko mu ijoro rya tariki ya 5 Nzeri 2018 ngo bari bameze neza.

Gusa Barbot yaburiye ko abagiye ari bazima mu minsi mike bashobora kugaragaza ibimenyetso by’ibicurane.

Abagenzi batafashwe n’ubu binubiraga uburyo Emirates yemera kwinjiza abantu barwaye mu ndege.

Erin Sykes yavuze ko batse udukoresho two gupfuka amazuru n’umunwa kubera abantu bakororaga cyane bungikanya, ngo babwirwa ko nta duhari. Ubusanzwe abarwayi n’abantu basinze ntibemererwa kwinjira mu ndege.

Emirates nta ngamba yigeze itangaza kuri iki kibazo cyo kwinjiza abagenzi barwaye mu ndege.

Abagenzi barwariye mu ndege bamwe bahabwa ibitaro
Basohotse mu ndege bakororora bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza