USA: Abapolisi bataye k’uwa kajwiga mugenzi wabo warimo ahondagura umugore wambitswe amapingu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Mata 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Umupolisi wo muri California y’Amajyepfo yahagaritswe ku kazi by’agateganyo nyuma yo gufatwa akubita umugore wari wambaye amapingu, akamwamururwaho na bagenzi be.

Amashusho yakwirakwijwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru agaragaza umugore witwa Ciomara Garcia wambaye amapingu agundagurana n’umwe mu bapolisi bo muri Westminster.

Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko abapolisi baje kureba uwo mugore nyuma yo guhamagazwa ko yasagariye mugenzi we wari ugiye gutabara imbwa yirukaga mu muhanda.

Polisi yo muri ako gace yatangaje ko ubwo abapolisi bahageraga, Garcia yasaga nk’uwasinze, akambikwa amapingu.

Yabanaje kubyanga akubita ingumi umwe mu bapolisi. Umupolisi ntiyabyihanganiye aramusingira amukubita inshyi amuta no ku munigo, bagenzi be barahagoboka bamumwamururaho.

Ishami rya Polisi muri Westminster ryatangaje ko rikimara guhabwa amashusho y’uko byagenze, uwo mupolisi wakubise Garcia yahise ahagarikwa by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.

Garcia ntabwo yakomeretse nkuko Polisi yabitangaje. Yatawe muri yombi asinjwa kwangiza iby’undi. Ubushinjacyaha buracyakora iperereza ngo bumenye niba yakurikiranwaho gusagarira abapolisi cyangwa kwanga gutabwa muri yombi.

Ni mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba umupolisi wakubise Garcia yakurikiranwaho gukoresha ingufu z’umurengera.

Hashize iminsi Polisi yo muri Amerika inengwa hirya no hino ku isi kubw’imbaraga z’umurengera ikoresha mu gufata abakekwaho ibyaha ndetse bamwe bikabaviramo kwicwa barashwe. Hari ababihuza n’ivanguraruhu by’umwihariko ku bakekwaho ibyaha b’abirabura n’abandi bafite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo, aho bakunze kuraswa akenshi nta bikangisho bafite.

Amashusho yafashwe agaragaza umupolisi umwe akubita ingumi uyu mugore mu gihe bari bari kumwambika amapingu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .