USA: Abakozi ba Leta basubiye mu kazi nyuma y’iminsi itatu nta ngengo y’imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yasinye umushinga w’itegeko risubukura imirimo ya Guverinoma nyuma y’amasaha agera kuri 69 ihagaritswe kubera ukutumvikana kw’Abasenateri ku mushinga w’ingengo y’imari.

Ejo ku wa Mbere Inteko Ishinga Amategeko yatoye ko hongerwa ingengo y’imari mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Ibi byatumye abakozi ba Leta bose kuri uyu wa Kabiri basubira mu kazi nyuma yo kwirirwa mu kiruhuko ku wa Mbere.

Imwe mu mirimo ya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye ihagaze kuva mu gitondo cyo ku wa gatandatu, nyuma y’uko abasenateri batumvikanye ku mushinga w’ingengo y’imari. Ku gicamunsi abasenateri basubukuye ibiganiro ku ngengo y’imari y’agateganyo Guverinoma izakoresha kugeza tariki 8 z’ukwezi gutaha.

Uyu mushinga w’itegeko watowe ejo ku wa Mbere, uragenera Guverinoma ingengo y’imari mu minsi 17 ndetse igatera inkunga porogaramu y’ubwishingizi bw’abana mu gihe cy’imyaka itandatu. Icyakora ntuteganya uburyo bwo gusigasira gahunda ya Obama yo guha amahirwe abana b’abimukira izwi nka DACA, ari nayo abasenateri b’aba- démocrate bashakaga.

Icyakora mbere yo gutora uyu mushinga abasenateri bemeranyijwe ko ibibazo by’abimukira byose bizaganirwaho mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Nyuma yo gutora Perezida Trump yashimiye Abasenateri b’Aba- démocrate ko bumvise ishingiro ry’ibyo aba- républicains baharanira.

Yagize ati “Mu gihe Guverinoma ibonye ingengo y’imari, ubuyobozi bwanjye buzashobora gukemura ikibazo cy’abimukira badakurikije amategeko.”

Gusa ubwo ibikorwa bya Guverinoma byahagararaga yavuze ko Aba-démocrate bashishikajwe cyane n’abimukira binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko kurusha uko bitaye ku basirikare n’umutekano w’igihugu mu Majyepfo yacyo.

Muri White House hari hashize iminsi habera ibiganiro bikomeye kubera ingengo y'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza