00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Aba-Républicains bitambitse ishyirwaho rya Komisiyo icukumbura iby’igitero cyagabwe ku Nteko

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Abasenateri b’Ishyaka ry’Aba-Républicains ribamo uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, batambamiye umushinga w’ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho yo gucukumbura ku gitero cyagabwe ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Capitol), ku wa 6 Mutarama 2021.

Ni igitero cyagabwe n’abambari ba Trump bari bagamije kuburizamo umuhango wo kwemeza Perezida Joe Biden nk’uwatsinze amatora yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2020, wakorerwaga muri iyo nyubako n’Inteko Ishinga amategeko.

Cyaguyemo abantu batanu barimo n’umwe mu bapolisi baharindaga.

Iperereza ryahise ritangira gukorwa ndetse hamaze gutabwa muri yombi abagera kuri 440, mu gihe hagishakishwa abandi 100.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi biganjemo abapolisi n’abahoze mu ngabo basezerewe. Barashinjwa kwinjira mu nyubako ya Leta nta burenganzira babiherewe, kuhinjira ku ngufu no kuhateza akaduruvayo.
.
Nubwo iryo perereza ririmbanyije, mu minsi ishize hatanzwe igitekerezo cyo gushyiraho Komisiyo yihariye ihuriweho n’Aba-Républicains n’Aba-Démocrates, ikerekana amakuru yimbitse kuri icyo gitero cyatewe utwatsi n’abayobozi bakomeye muri Amerika bavuga ko “cyanduje isura” yayo nk’igihugu cy’igihangange mu Isi.

Uwo mushinga wagejejwe imbere y’Abadepite barawutora mu Cyumweru gishize, ariko wageze mu Basenateri ntibawutora.

BBC yatangaje ko watowe n’amajwi 54, kandi kugira ngo wemezwe bisaba amajwi 60 mu Basenateri 100 bagize Inteko. Byatumye uhita uteshwa agaciro.

Imyigaragambyo yabereye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yaguyemo abantu batanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .