Uruzinduko rwa Pompeo muri Koreya ya Ruguru rwafunguje Abanyamerika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa Mbere nibwo Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yerekeje muri Koreya ya Ruguru, mu rugendo rwamaze amasaha 13 rusiga Abanyemerika batatu bari bafungiye muri iki gihugu barekuwe.

Pompeo wahagurutse muri Amerika atazi mu by’ukuri abayobozi muri Koreya ya Ruguru aza guhura nabo, yabwiye abanyamakuru babiri bari bemerewe kujyana nawe ko mu byo ashyize imbere ari ugutegura inama izahuza Perezida Donald Trump na Kim Jong Un, no gukorera ubuvugizi abanyamerika bahafungiye.

Nk’uko abanyamakuru b’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza na Washington Post bari bajyanye nawe babitangaje, Pompeo n’itsinda ryari rimuherekeje bageze Pyongyang bakiriwe n’abayobozi bakomeye barimo n’Umuyobozi wungirije mu ishyaka riri ku butegetsi, Kim Yong Chol.

Nyuma y’ibiganiro na Chol, aba Banyamerika bakiriwe na Kim Jong un wababwiye ko basuye Koreya ya Ruguru mu bihe byiza ndetse n’umubano wayo wongeye kubyutswa, bakaba baranahagaritse umugambi wo gukora no kugerageza intwaro za kirimbuzi.

Ati “Ibi ntitwabikoze kubera ibihano twashyiriweho n’amahanga, ni politiki yacu yo gushyira imbaraga mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ... Ndizera ko Amerika nayo izishimira intsinzi yacu, mfite icyizere cyinshi ko Amerika izagira uruhare runini mu kugarura amahoro mu mwingimbakirwa wa Koreya.”

Akiva kubonana na Jong Un, Pompeo yabwiye abanyamakuru bari bahejwe inkuru nziza ko Abanyamerika Kim Dong Chul, Kim Hak-song na Kim Sang Duk uzwi nka Tony Kim bagiye kurekurwa.

Tony Kim na Kim Hak-song bakoreraga Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Pyongyang, batawe muri yombi muri Gicurasi 2017 bashinjwa ibikorwa bibangamira ubutegetsi, mu gihe Kim Dong Chul we yafunzwe mu 2015 ashinjwa ubutasi.

Nyuma y’iminota mike barekuwe, indege ya Pompeo ari nayo barimo yahise yerekeza ku birindiro by’ingabo za Amerika biri ahitwa Yokota mu Buyapani.

Uyu mugabo wahoze ayobora Ikigo gishinzwe Ubutasi muri Amerika (CIA) yavuze ko amasaha 13 yamaze muri Koreya ya Ruguru atari yoroshye, ariko anishimira ko babashije gucyura Abanyamerika bari bafunzwe kandi bameze neza.

Abajijwe uko yakiriye kuba yagize uruhare mu gufungurwa kw’aba bagabo batatu, Pompeo yavuze ko hakiri byinshi byo gukora ndetse ashimira Trump wemeye ko uru ruzinduko rukorwa.

Trump waherekejwe n’umugore we Melania kwakira aba bagabo batatu, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba barekuwe ariko avuga ko intsinzi ikomeye bazayigeraho ubwo bazaba bamaze guhagarika burundu ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru irekuye imfungwa z’Abanyamerika mu gihe ikomeje gukora ibishoboka byose ngo inoze umubano n’amahanga; ibi byatangiye ubwo Kim Jong un yahuraga na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo bakagirana ibiganiro byasize hafashwe ingamba nyinshi zirimo no guhuza amasaha (time zone).

Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2017, Kim Jong un azahura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Aho izabera hazatangazwa mu minsi mike iri imbere.

Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo asuhuzanya na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un
Abanyamerika bari bafungiye muri Koreya ya Ruguru barekuwe
Trump na Melania bagiye kwakira aba bagabo bahawe imbabazi na Kim Jong un
Akanyamuneza kari kose ku barekuwe ndetse no kuri Trump

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza