Urupfu rw’umuhungu wa Osama Bin Laden rukomeje guteza urujijo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Kanama 2019 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Hamza Bin Laden, umuhungu wa nyakwigendera Osama Bin Laden akaba yaranasigaranye ubuyobozi bw’umutwe wa Al Qaeda, biravugwa ko yaba yarishwe n’igitero cyagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya makuru yatangajwe n’abayobozi babiri ba Amerika ariko ntabwo haramenyekana amakuru ahagije ku rupfu rwa Hamza Bin Laden, aho yiciwe n’igihe byabereye.

Guverinoma ya Amerika ngo yagize uruhare muri uru rupfu nubwo hatagaragazwa uko byagenze.

The New York Times yatangaje ko umwe mu bayobozi yavuze ko bin Laden yishwe mu myaka ibiri ya mbere y’ubutegetsi bwa Donald Trump, mbere yuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ishyiraho igihembo cya miliyoni 1 y’amadolari kuwuzatanga amakuru y’aho ari.

Gusa igisirikare n’urwego rw’iperereza bya Amerika ntibigeze bemeza amakuru y’urupfu rwe. Amerika ivuga ko Hamza Bin Laden yari kumwe na Se igihe Al Qaeda yagabaga ibitero by’iterabwoba muri Nzeri 2011.

Amakuru y’urupfu rwa Hamza Bin Laden ni ikimenyetso cy’intsinzi kuri guverinoma ya Amerika kurenza gukuraho umutwe wa Al Qaeda utari uherutse kugaba ibitero bikomeye mu myaka ishize.

Nyuma y’urupfu rwa Osama bin Laden, i Abbottabad muri Pakistan, abofisiye be babiri bo ku isonga batangiye gutegura Hamza bin Laden, ngo azayobore Al Qaida ndetse arongora umukobwa w’umwe muri bo yiyemeza kuzahorera Se. Mu 2015 nibwo yitangaje nk’umuyobozi wa Al Qaida.

Umuhungu wa Osama Bin Laden biravugwa ko yaba yarishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza