Uyu muryango watangiye kubana mu 1975, ufitanye umwana witwa Chelsea Clinton wabahaye abuzukuru batatu. Amakuru avuga ko umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi ubwo Bill Clinton yemereraga umugore we Hillary ko yagiranye umubano wihariye na Monica Lewinsky wari ufite imyaka 22 mu 1994, ubwo yimenyerezaga umwuga muri White House.
Usibye Lewinsky, Bill yakomeje kuvugwaho umubano n’abandi bagore barimo Ghislaine Maxwel, wafatanyaga Jeffrey Epstein mu bikorwa byo guhohotera abana bato. Yigeze kandi kuvugwaho ibyo gucudika na Gennifer Flowers mu 1992, bikavugwa ko yamaze imyaka 12 ari inshoreke ye ariko uyu mugabo akabihakana yivuye inyuma.
Umwe mu basesenguzi b’imyitwarire y’abantu, avuga ko “Ubarebye bombi ukuntu bahana ibiganza ntiwamenya ko ari umugabo n’umugore kubera ukuntu intoki zabo zimeze… harimo umwanya munini hagati yabo. Ibi ntabwo byakorwa n’abantu bafitanye umubano wimbitse.”
Kugeza ubu, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika bivuga ko uyu muryango uri mu bikorwa byo gushaka abanyamategeko, aho bishoboka ko baramutse batandukanye, bagabana arenga miliyoni 250$.
Umukobwa wabo, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije mu Kigega Clinton Foundation gishinzwe guteza imbere ubuzima ku Isi, ashyigikiye uruhande rwa nyina muri iki kibazo rwo gutandukana n’umugabo.
Hillary Clinton yabaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa Barack Obama. Mu 2016 yahanganye na Donald Trump mu matora yarangiye atsinzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!