00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukingo rwa Pfizer ubu rushobora kubikwa muri frigo igihe kirekire

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’u Burayi Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Imiti, EMA, cyatangaje ko urukingo rwa Pfizer rukoreshwa mu gukingira icyorezo cya Covid-19 ubu rushobora kubikwa mu cyuma gikonjesha (Frigo) igihe kirekire kurusha uko byari bisanzwe bimenyerewe.

Iki kigo cyavuze ko mu gihe izi nkingo zagumishijwe mu ducupa tudafunguye, zishobora kumara igihe kigera ku kwezi ziri muri frigo ntacyo zibaye.

Ubusanzwe izi nkingo ntizashoboraga kurenza iminsi itanu zibitswe muri ubwo buryo. Iyi gahunda yo kuba zabikwa igihe cyisumbuye ikaba izagira umumaro cyane mu gusakaza izi nkingo cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kubera uburyo bwo kurubikamo bugoye, urukingo rwa Pfizer rwagiye ruba imbigamizi kurugeza mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, dore ko no kurubika ubwabyo bigoye kuko bisaba ubukonje bwinshi.

Urukingo rwa Pfizer kuri ubu rushobora kubikwa muri frigo mu gihe kigeze ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .