Urukiko rw’Ikirenga rwemereye Trump gukoresha miliyari $2.5 mu kubaka urukuta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko Perezida Donald Trump, ashobora gukoresha miliyari $2.5 ya Minisiteri y’Ingabo mu kubaka urukuta mu majyepfo y’igihugu.

Iki cyemezo cyatowe n’abacamanza batanu kuri bane bacyanze. Uru rukuta rutandukanya Amerika na Mexique, ni isezerano rikomeye Trump yatanze ubwo yiyamamazaga mu 2016 nubwo kinengwa n’aba-Democrates.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kivuze ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga yo kubaka urukuta muri California, Arizona na New Mexico. Uru rukiko ntirwemeranya n’inteko ishinga amategeko yanze kwemeza ko ariya mafaranga yubakishwa urukuta.

Trump yishimiye uyu mwanzuro agira ati “Ni byiza! Intsinzi ikomeye ku kubaka urukuta. Urukiko rw’Ikirenga rwahinduye icyemezo cy’urundi rukiko rwemera ko urukuta rwo mu Majyepfo rukomeza. Intsinzi ikomeye ku mutekano w’umupaka no kubahiriza amategeko”.

Trump avuga ko urukuta ruzafasha mu guhangana n’abimukira batemewe n’amategeko, avuga ko aribo bateza ibyaha ndetse bakangiza n’ubukungu.

Aba-Democrates bavuga uru rukuta ruzaba ruhenze kandi nta mumaro ruzatanga.

Perezida w’Umutwe w’abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi yavuze ko ‘urukiko rw’ikirenga kuri uyu mugoroba rwemereye Trump kwiba amafaranga y’igisirikare ngo ayashore mu bidafite umumaro, bitazagira icyo bitanga dore ko byanamaganwe n’inteko.”

Trump yemerewe gukoresha miliyari 2.5 z'amadolari mu kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza