00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko ryo gukuramo inda ryarikoroje muri Texas, ikiganiro cyo gufata ku ngufu cyirukanishije umunyamakuru muri Côte d’Ivoire….Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, yari yararusabye gutesha agaciro icyemezo cyari giherutse gutorwa na Leta Texas cyo kubuza abagore gukuramo inda nibura zimaze amezi atandatu.

Iki cyemezo cyashyizweho umukono na Guverineri wa Leta ya Texas, Greg Abbott muri Gicurasi uyu mwaka, aho kivuga ko mu gihe abaganga babonye ko umutima w’umwana watangiye kwirema mu nda y’umubyeyi, badakwiye kwemerera uwo mubyeyi gukuramo inda.

Ubusanzwe iki gihe kibaho nyuma y’ibyumweru bitandatu umubyeyi amaze gusama inda. Iki gihe ariko, ababyeyi benshi bakunze kuba bataramenya ko batwaye inda, ari nayo ngingo abamaganye iri tegeko bashingiraho basaba Urukiko rw’Ikirenga kuburizamo icyemezo cya Leta ya Texas.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rutoye ku bwiganze bw’abacamanza batanu bemeje uyu mwanzuro na bane bawuhakanye, abatanyuzwe n’iki cyemezo, barimo na Perezida Joe Biden, bagaragaje ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga bugamije kuzakiburizamo mu bihe biri imbere.

Itegeko ribuza abaganga gukuramo inda irengeje ibyumweru bitandatu ryakuruye impaka muri Texas

================================================

Côte d’Ivoire: Umunyamakuru wakoze ikiganiro gishishikariza ifata ku ngufu ry’abakobwa yahagaritswe

Umunyamakuru ufite izina rikomeye muri Cote d’Ivoire, Yves de M’Bella, yakatiwe igifungo gisubitswe cy’umwaka, nyuma yo gukorana ikiganiro n’umutumirwa akamusaba kwerekana uburyo yakoze icyaha cyo gufata umugore ku ngufi yifashishije igishushanyo kimeze nk’umuntu.

Uyu munyamakuru wakoreraga televiziyo yigenga ya NCI, yatumiye umutumirwa wigeze gukora icyaha cyo guhohotera abagore, amusaba kubyerekana kuri televiziyo mu kiganiro cyari kimeze nk’urwenya, undi nawe ajya aho arabyerekana.

Nyuma y’ikiganiro, abantu batandukanye bateye hejuru bamagana ibikorwa bya M’Bella, banamusaba kwegura ndetse agakurikiranwa n’inkiko, nk’umuntu washishikarije abandi kwishora mu bikorwa byo gufata ku ngufu.

Urukiko rwategetse uyu munyamakuru kwishyura amande angana n’ibihumbi 3.6$ ndetse rumutegeka kutazarenga Umujyi wa Abidjan mu gihe cyose igihano gisubitswe yahawe kitararangira.

Umunyamakuru Yves de M’Bella yahawe igihano cy'umwaka usubitse nyuma yo gutumira umugabo wahamijwe guhohotera abagore, kugira ngo yerekana uko yabigenje yifashishije igishushanyo

===============================================================

DRC: Umutwe wa ADF urashinjwa gushimuta abantu 80

Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinjwe n’ingabo z’icyo gihugu, kuba inyuma y’ibitero byabereye mu gace ka Ituri, aho uwo mutwe wafashe bugwate imodoka zari zitwaye abagenzi, ugatwikamo 14.

Ingabo za Congo zatangaje ko ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’uwo mutwe bikomeje, kuko bikekwa ko washimuse abantu barenga 80, nubwo ingabo za Congo zivuga ko zamaze kubohoza abantu 50 bari bashimuswe n’uwo mutwe.

Bivugwa ko ubwo umutwe wa ADF wagabaga ibitero, imodoka zafashwe bugwate zari ziherekejwe n’abasirikare ba Congo, ziva mu Mujyi wa Beni zigana mu Mujyi wa Betembo.

Ntabwo ingabo za Congo zatangaje umubare w’abantu baguye muri ibi bitero, ariko bikekwa ko hari abaturage bashobora kuba bapfuye na cyane ko bivugwa ko mu modoka zatwitswe, harimo izari zikirimo abaturage.

Abarwanyi b'umutwe wa ADF bashinjwe gushimuta abantu 80

==========================================================

Amerika: Inzego z’umutekano zihangayikishijwe n’abahezanguni bashimishijwe n’intsinzi y’Aba-Taliban

Inzego zishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko zihangayikishijwe n’imyitwarire y’abahezanguni b’abazungu, bakomeje kugaragaza ko bashimishijwe n’uburyo Aba-Taliban bongeye kwisubiza Afghanistan mu rugamba rw’imyaka 20 bari bamaze bahanganye n’Abanyamerika.

Impamvu aba bahezanguni bahangayikishije inzego z’umutekano, ni uko batanashyigikiye ibikorwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimazemo iminsi byo kuvana abaturage muri Afghanistan, aho nibura abarenga ibihumbi 122 binjijwe muri Amerika, mu gihe abantu benshi bakiri mu bindi bihugu, ariko bitegura kuzajyanwa muri iki gihugu.

Mu gihe rero aba bahezanguni bakomeza gukwirakwiza imyumvire yo kwamagana abimukira, bikekwa ko bishobora kuzagira ingaruka mbi ku bandi baturage, bakaba bahagurukira ibikorwa byo kwamagana aba bimukira, bikaba intandaro y’ibindi byaha bitandukanye.

Ku rundi ruhande, aba bahezanguni bashyigikiye Aba-Taliban, bakomeje gukekwaho kuba inyuma y’amatsinda akunze gukora ibikorwa birimo iby’urugomo mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abahezanguni b'Abanyamerika bahangayikishije inzego z'umutekano kuko bashobora gukwirakwiza imyumvire yamagana impunzi ziri kwinjira muri icyo gihugu ziturutse muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .