Urubuga nkoranyambaga rwa Google+ rugiye gufungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Google yatangaje ko igiye gufunga urubuga nkoranyambaga rwa Google +, rwifashishwaga mu kubika no gusangiza abandi amafoto.

Kuri uyu wa Mbere yari yashyize hanze amakuru y’uko Google + yibasiwe n’ubwoko bwa virusi, yatumye haba icyuho mu micungire y’amakuru y’abasaga ibihumbi 500 bayikoresha.

Binyuze ku rubuga rwabo, Ubuyobozi bwa Google bwavuze ko umwanzuro wo gufunga Google + waturutse ku kuba itarabashije gutanga inyungu yari yitezweho kuva yashyirwaho mu 2011.

Google + ikoreshwa n’abantu basanzwe izafungwa mu mezi 10 ari imbere, mu gihe igenewe ibigo by’ubucuruzi yo izakomeza gukora.

Nubwo iki kigo cyemera ko muri Werurwe aribwo izindi porogaramu zisaga 400 zabonye amakuru y’abakoresha Google + arimo; amazina, aho batuye, ibyo bakora n’imyaka nta burenganzira zibifitiye, cyahakanye kuba abakozi bacyo bari bazi iby’iki kibazo.

Wall Street Journal ivuga ko kuba Google yanze kugira byinshi ivuga ku kuba iki kibazo cy’ikoranabuhanga itaragitangaje ikimara kubibona, ari uko yatinyaga ibihano yashoboraga gufatirwa n’inzego zigenzura ibirebana n’ikoranabuhanga.

Ibi kandi byari guhurirana n’uko byari bimaze kumenyekana ko Ikigo Cambridge Analytica cyakoresheje amakuru y’abakoresha Facebook basaga miliyoni 80, mu kwamamaza Perezida Donald Trump kandi batabitangiye uburenganzira.

Google itangaza ko igiye gushyiraho uburyo buha uburenganzira busesuye bwo kugenzura amakuru ashobora gukoreshwa n’izindi porogaramu zikenera guhuzwa na konti zabo za Google.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU washyizeho amabwiriza asaba ibigo by’ikoranabuhanga kumenyekanisha niba amakuru y’abantu yibwe bitarenze amasaha 72.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza