Kugeza ubu, impande zombi zirahabwa amasaha 16 yo kwisobanura. Byitezwe ko uruhande rushinja Trump ruzagaragaza uburyo ari we wasembuye imyigaragambyo karundura yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa 6 Mutarama 2021, igahitana abantu batanu barimo n’umupolisi.
Uruhande rwa Trump narwo ruzakoresha ayo masaha mu kugaragaza uburyo ibyo yavuze mbere gato y’amatora n’ibyo yanditse kuri Twitter mbere na nyuma y’imyigaragambyo, byari ugukoresha uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo kuko nta muntu yasabye gukora ibikorwa by’urugomo.
Trump aramutse ahamwe n’ibyo ashinjwa yabuzwa kuzagira undi mwanya wo mu nzego zo hejuru yiyamamariza.
Uru rubanza rwbaye nyuma y’uko abasenateri biganjemo Aba-Démocrates 56 batoreye umwanzuro wo kwemeza ko urubanza rukomeza mu gihe abandi Ba-Républicains 44 bari babihakanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!