Urubanza rw’abateguye ibitero byo kuri World Trade Center na Pentagon ruzatangira mu 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Ingengabihe y’imanza za gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko urubanza rwa Khalid Sheikh Mohammed na bagenzi be bane bareganwa mu gucura igitero cyashegeshe Amerika ku wa 11 Nzeri 2001, ruzatangira kuburanishwa ku wa 11 Mutarama mu 2021.

Uru rubanza rumaze igihe rutegerejwe ruzaba nyuma y’imyaka hafi 20 abaregwa bafashwe, ruzabera muri Gereza ya Guantanamo iherereye muri Cuba ariko igenzurwa na Leta Zunze ubumwe za Amerika, ari naho abo bagabo bafungiwe. Nibahamwa n’ibyaha, byitezwe ko Mohammed na bagenzi be bazakatirwa igihano cy’urupfu.

Umucamanza wa gisirikare akaba na Colonel mu ngabo za Amerika zirwanira mu Kirere, Shane Cohen, yatangaje ko itariki yo muri Mutarama 2021 yatoranyijwe “hagamijwe gutanga ubutabera bukwiye.”

Ikinyamakuru The New York Times nicyo byabimburiye ibindi gutangaza ko uru rubanza rwahawe itariki.

Mohammed yashyizwe mu majwi mu bikorwa byinshi byagiye bikorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Qaeda byabanjirije ibyo ku wa 11 Nzeri i New York na Washington DC, harimo nk’ibisasu byatewe kuri Ambasade za Amerika muri Kenya na Tanzania mu 1998 n’igitero cyagabwe ku bwato bw’intambara bw’Ingabo za Amerika mu 2000.

Yafatiwe muri Pakistan mu 2003, aza kumara igihe kinini afunzwe n’Urwego rw’Iperereza, CIA, mbere yo koherezwa muri Gereza ya Guantanamo mu 2006.

Ubutegetsi bwa Bush bwashatse gutangira kumuburanishiriza mu nkiko za gisirikare ariko urubanza rwe ruzamo ibibazo ntirwahita rutangira.

Ku ngoma ya Obama wanashakaga gufunga Guantanamo nabwo ubuyobozi bwagerageje kwimurira Mohammed muri Amerika ngo ajye kuburanira hafi y’ahahoze umuturirwa wa World Trade Center igitero aregwa cyasenye, ariko Inteko Ishinga Amategeko ntiyabishyigikira.

Ku wa 11 Nzeri 2001 nibwo indege enye zitwara abagenzi z’ibigo bibiri by’Abanyamerika; United Airlines na American Airlines zari zigiye i San Francisco na Los Angeles, zashimuswe n’ibyihebe 19 bya Al-Qaeda.

Indege ebyiri zagongeshejwe imiturirwa ibiri yari igize World Trade Center ihita ifatwa n’inkongi, ku buryo mu isaha n’iminota 42 iyo nyubako yari igizwe n’inzu 110 yose yagiye hasi. Indege ya gatatu yagongeshejwe Pentagon ikoreramo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika igice cyayo kirashya, iya kane yerekezwaga i Washington, D.C iza kugwa mu murima.

Bibarwa ko icyo gitero cyahitanye abantu hafi 3000 naho 6000 bagakomereka. Amerika yahise itangiza ibitero bikomeye kuri Al-Qaeda, byagejeje ku iyicwa ry’uwari umuyobozi wayo, Osama bin Mohammed bin Awad bin Laden, muri Gicurasi 2011.

Khalid Sheikh Mohammed ashinjwa uruhare rukomeye mu gutegura ibitero byo muri Nzeri 2001 byashegeshe Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza