Iyi sosiyete iri mu z’indege zikomeye cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusange, yavuze ko nibura mu myaka itanu iri imbere izaba yaguze uindege nto 200, zizaba zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rwa kilimetero 95 ku muvuduko wa kilometero 240 mu isaha.
Izo ndege zigenewe kwicaramo abantu bake cyane (akenshi akaba ari umwe), tzikaba zagendera hasi cyangwa mu kirere bitewe n’uko urugendo rureshya.
Gahunda yo gukoresha indege zifashisha ingufu z’amashanyarazi iri kuyobokwa n’inyinshi muri sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere kugira ngo hubahirizwe intego Isi yihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu nzego zose ikagera kuri zeru mu 2050.
Umunyamabanga nshingwabikorwa mukuru wa United Airlines yatangaje ko sosiyete ayoboye nayo ari uwo murongo iri kwinjiramo.
Yagize ati “Twifashishije ikoranabuhanga rikwiye dushobora gukumira ingaruka ubwikorezi bwo mu kirere bugira kuri uyu mubumbe, ariko tugomba kwerekerana sosiyete zizaza mu minsi iri imbere zihindura izi nzozi impamo, ndetse tukazifasha kuzamuka.”
Ni umushinga iyo sosiyete ihuriyemo n’indi ikorera ubwikorezi bwo mu kirere muri icyo gihugu, Mesa Airlines, washowemo abarirwa muri miliyari 1.1$. Sosiyete zombi kandi zihuriye mu wundi mushinga washowemo miliyoni 500$ nawo ugamije gukora indege iri muri uwo mujyo.
Ibihe by’icyorezo cya Coronavirus byahungabanyije ubukungu bw’Isi, byagize ingaruka zikomeye ku mikorere ya sosiyete z’indege ntizabasha kugura indege nshya uko bikwiye bitewe n’uko zamaze igihe zidakora kubera ifungwa ry’ingendo zambukiranya imipaka mu bihugu byinshi.
United Airlines by’umwihariko, yahuye n’igihombo cya miliyari 7$, ndetse yari hafi kwirukana abakozi bayo yabuze ayo kubishyura ariko igobokwa na Leta.
Indege zifashisha amashanyarazi iyo sosiyete igiye kugura zizakorwa n’ikigo cy’Abanyamerika Archer. Ibindi bigo birimo Stellantis y’Abafaransa n’icya Volocopter cy’Abadage na byo bifite imishinga yo gukora indege nk’izo.
Sosiyete zitandukanye zisanzwe zikora indege zirimo Mclaren, Babcock Aviation, Boeing, Jaguar Land Rover, Rolls-Royce na Brabham, na zo zimaze imyaka itatu ziri mu mushionga wiswe Airspeeder series wo gutegura amarushanwa y’indege zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!