00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwuzukuru wa Benito Mussolini yatorewe umwanya mu buyobozi bwa Roma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Rachele Mussolini, umwuzukuru wa Benito Mussolini wahoze ayobora u Butaliyani yatsindiye umwanya mu nama njyanama y’Umujyi wa Roma.

Imibare y’ibyavuye mu matora ku wa Gatatu, igaragaza ko Rachele Mussolini yatsinze ku majwi 8.264 ku itike y’ishyaka Fratelli d’Italia.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru La Repubblica ko abamutoye batagendeye ku izina afite n’aho akomoka, ahubwo ko byaturutse ku migambi afitiye abaturage.

Si ubwa mbere umuntu wo mu muryango wa Benito Mussolini abonye umwanya mu buyobozi bwo hejuru mu Butaliyani kuko umuvandimwe wa Rachele, Alessandra Mussolini yigeze kuba umudepite mu Nteko muri Leta ya Silvio Berlusconi.

Mussolini ni umunyagitugu wayoboje u Butaliyani inkoni y’icyuma guhera mu 1922 kugeza mu 1943.

Rachele Mussolini yavuze ko abamutoye bamukundiye ibitekerezo bye aho kuba iby'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .