Kwamamaza

Umwongerezakazi w’imyaka 16 yafashwe agiye kujya muri ISIS

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 21:47' na Rabbi Malo Umucunguzi


Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 hamwe n’undi w’imyaka 20, bafatiwe mu Bwongereza ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo bageragezaga kujya mu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukorera muri Syria.

Igipolisi cyo mu Bwongereza, Scotland Yard, cyatangaje ko abo bakobwa bafashwe mu mu kwabu wo kurwanya iterabwoba.

Kiti “Abapolisi bo mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba mu mujyi wa London bafashe umukobwa w’imyaka 20 n’undi ufite 16 bakekwaho kuba mu myiteguro y’ibikorwa by’iterabwoba, by’umwihariko bitegura kwerekeza muri Syria mu mutwe ubujijwe.”

Imibare igaragaza ko mu 2015/2016 abagore n’abakobwa benshi bamaze gufatirwa mu Bwongereza bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba, abagera kuri 36 bakaba barafashwe mu mezi 12 kugeza mu mpera za Werurwe.

Niwo mubare w’abantu benshi bafashwe mu gihe kingana gutyo ndetse imibare iri kwiyongera y’abana bato batarageza ku myaka 18, bajya mu bikorwa by’iterabwoba.

Iyi nkuru yasakaye nyuma y’uko undi mukobwa w’Umwongereza witwa Kadiza Sultana w’imyaka 17 uheruka kwicirwa muri Syria n’igitero cy’indege z’Abarusiya mu mujyi wa Raqqa, igihugu yagiyemo mu mu 2015.

Uwo mukobwa yabaga muri Syria nyuma yo kuva iwabo mu Burasirazuba bwa London ubwo bari mu kiruhuko cya Pasika mu 2015.

Yajyanye n’inshuti ze Amira Base na Shamima Begum, bombi bari bafite imyaka 15, igihugu kikaba cyaracitse umugongo ubwo abo bataga ishuri biga mu cyiciro rusange, bagasiga n’imiryango yabo bakajya kurongorwa n’abarwanyi ba ISIS muri Syria.

Bivugwa ko Abongereza basaga 800 bamaze gutoroka bakajya muri ISIS cyangwa indi mitwe y’iterabwoba muri Iraq na Syria, gusa barimo abagera kuri 250 bagarutse mu gihugu ndetse bamwe bagezwa imbere y’ubutabera.

Bikekwa ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bashuka cyane abo bana, kugeza ubwo babumvishije kujya gushyingiranwa n’abarwanyi ba Islamic State.

Umwe mu barwanyi ba IS
Kadiza Sultana w'imyaka 17 yaba yarishwe mu 2015

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved