Umwarimu muri kaminuza yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani nyuma y’amezi atatu y’igihirahiro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Kamena 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Umwarimu w’amategeko muri kaminuza mu Butaliyani, Giuseppe Conte, yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’icyo gihugu, bishyira iherezo mu mwuka utari mwiza wa politiki wari umaze amezi atatu muri icyo gihugu.

Giuseppe Conte yarahiriye inshingano nshya kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita, gusa uyu mugabo w’imyaka 53 nta wundi mwanya ukomeye wa politiki yari yaragiyemo.

Nubwo uyu mugabo ari we uri mu mwanya ukomeye, abantu bafite ijambo rikomeye ni abayobozi b’amashyaka abiri yabonye amajwi menshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 4 Werurwe 2018, Five Star Movement na League.

Ni amatora habuze ishyaka na rimwe rigira ubwiganze mu majwi ngo riyobore guverinoma, bisaba ibiganiro ku gushyiraho ihuriro byari bifashe amezi atatu, birangira amashyaka abiri yihuje anemeza Minisitiri w’Intebe na guverinoma ye.

Ayo mashyaka yashyizeho guverinoma y’abaminisitiri 18, ashyize imbere gahunda y’u Butaliyani mbere y’ibindi byose ,"Italy first", yateye inkeke u Burayi bwifuza gukomeza gukorera hamwe.

Afite intego zo kugabanya imisoro, kongera ingengo y’imari ikoreshwa mu mibereho y’abaturage no kuvugurura amategeko agenga imikoranire n’u Burayi ku ngengo y’imari no guha imbaraga ikibazo cy’abimukira.

Umuyobozi wa League, Matteo Salvini, wagaragaje cyane ibitekerezo byo kwanga abimukira, yarahiriye kuba Minisitiri w’umutekano. Uyu mugabo yiyamamaza yasezeranye kwirukana abimukira bagera ku 500,000 mu Butaliyani.

Umuyobozi wa Five Star, Luigi Di Maio, yagizwe Minisitiri w’Umurimo n’iterambere ry’ubukungu.

Perezida w’Inama iyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Donald Tusk, yahsimiye Minisitiri w’Intebe, Conte ku mwanya yahawe, “mu gihe gikwiye haba ku Butaliyani no ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”

Yagize ati "Kugira ngo turenge ingorane duhuriyeho, dukeneye kurangwa n’ubumwe n’ubufatanye kurusha uko byigeze kubaho.”

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo Conte n’abaminisitiri be bazagaragarizwa icyizere bafitiwe n’abagize inteko ishinga amategeko, ubundi igatangira inshingano.

Conte asanzwe ari umwarimu w’amategekomuri Kaminuza ya Florence na Kaminuza Mpuzamahanga Yigenga yigisha Ubumenyi Rusange Roma, LUISS.

Minisitiri w'Intebe Conte yarahijwe na Perezida Mattarella
Guverinoma ya Conte yarahiriye inshingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza