00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’imyaka icyenda yabaye umuntu wa cumi wazize igitaramo cya Travis Scott

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda yabaye uwa cumi uzize umubyigano wabereye mu iserukiramuco rya Astroworld ryabereye muri Leta ya Texas i Houston ku itariki 5 Ugushyingo 2021, ubwo Travis Scott yajyaga ku rubyiniro.

Urupfu rw’uyu mwana witwa Ezra Blount rwemejwe n’ababyeyi be mu kiganiro bagiranye na ABC 13, aho batangaje ko yari umufana ukomeye wa Travis Scott.

Se w’uyu mwana, Treston yavuze ko ubwo Scott yari ari hafi kujya ku rubyiniro, yateruye Ezra amushyira ku rutugu, maze uyu muraperi agiye ku rubyiniro abantu batangira gusunikana, barabyigana kugeza ubwo ataye ubwenge umwana akamucika akikubita hasi.

Akimara kwikubita hasi yarakomeretse bikomeye n’ubwonko bwe burangirika, ibintu papa we yamenye nyuma y’uko agaruye nawe ubwenge ari kwa muganga.

Ezra abaye uwa cumi uzize uyu mubyigano nyuma y’iminsi icumi bibaye, uwa cyenda we yapfuye mu cyumweru gishize ku itariki 10 Ugushyingo mu gihe umunani bandi bapfuye ku munsi w’igitaramo nyir’izina. Gusa haracyakorwa iperereza ku cyateye umubyigano w’abantu hafi ibihumbi 50 bari bacyitabiriye.

Umubare w'abantu baguye mu gitaramo cya Travis Scott ukomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .