00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi w’u Bwongereza yabuze mu birori kubera uburwayi bw’umugongo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ntiyitabiriye umuhango wo kwibuka Abongereza baguye mu ntambara no mu yandi makimbirane, uzwinka Remembrance Sunday kubera kurwara umugongo.

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru aribwo Umwamikazi yitabira uwo muhango, agashyira indabyo ku kimenyetso cy’urwibutso rw’abaguye mu ntambara no mu yandi makimbirane.

Itangazo ryaturutse ibwami rivuga ko Umwamikazi atakitabiriye uwo muhango kubera uburwayi bw’umugongo, ko Igikomangoma Charles ari we uritabira.

Kuri uyu wa Kane nibwo ibwami bari bemeje ko umwamikazi Elisabeth II w’imyaka 95 azitabira umuhango wo kwibuka abaguye mu ntambara no mu makimbirane.

Kubura muri uyu muhango byakomeje guteza impungenge ku buzima bw’uyu mwamikazi umaze imyaka hafi 70 ku ngoma.

Umwamikazi Elisabeth II ntabwo yitabiriye umuhango wo kwibuka abazize intambara n'amakimbirane kubera ko yarwaye umugongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .