00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi Elizabeth II yagaragaye atwaye imodoka benshi basubiza agatima mu nda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yagaragaye atwaye imodoka bituma benshi basubiza agatima mu nda kuko hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko ubuzima bwe butifashe neza.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2021 nibwo Umwamikazi Elizabeth w’imyaka 95 yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa ’Jaguar’ mu gace atuyemo ka ‘Windsor Castle’.

Yongeye kugaragara nyuma y’iminsi bivugwa ko ubuzima bwe butifashe neza byanatumye atitabira inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka ‘COP26 summit’.

Mu cyumweru gishize nibwo Elizabeth II, yaraye mu bitaro ari gukorerwa isuzuma ry’ibanze ry’ubuzima bwe.

Ubwo burwayi bwatumye ajyanywa mu bitaro, bwishe ibikorwa yateganyaga birimo n’urugendo yagombaga kugirira muri Ireland y’Amajyaruguru kuko abaganga bamusabye ko agomba kuruhuka nibura iminsi mike akirinda ibikorwa byose byo mu ruhame yatenyaga kujyamo.

Nyuma y'iminsi ubuzima bwe butameze neza, Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II yongeye kugaragara atwaye imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .