Kwamamaza

Umwami w’abami w’u Buyapani ashobora kwegura

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 08:15' na IGIHE


Umwami w’abami w’u Buyapani, Akihito bitunguranye biteganyijwe ko ari bugeze ijambo ku baturage b’igihugu cye kuri uyu wa Mbere.

Ni ibintu bidasanzwe kuko ni gake umwami w’abami mu Buyapani ageza ijambo ku baturage mu buryo butunguranye, akenshi haba hari ikintu gikomeye agiye kuvuga.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko icyitezwe cyane ari uko aratangaza ko yeguye, nyuma yo kutagaragara kenshi mu ruhame ndetse no kurwaragurika.

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Buyapani umwami w’abami araba yeguye.Ubusanzwe Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho ryemera ko uwo mwanya uwugiyeho awuvaho apfuye.

Igihe umwami w’abami atagishoboye inshingano ze, Itegeko Nshinga ryemera ko hashyirwaho umusimbura ariko bagakorana, uwo wasimbuye akitwa umwami w’abami igihe uwa mbere yapfuye.

Urwego rushinzwe ibijyanye n’ibwami mu Buyapani rwanze kugira icyo rutangaza ku cyo Akihito w’imyaka 82 arageza ku baturage kuri uyu wa Mbere.

Biravugwa ko igihe Akihito yaba yeguye, umuhungu we, igikomangoma Naruhito w’imyaka 56 ari we wamusimbura, dore ko kuva se yatangira kurwara n’ubusanzwe yasaga n’aho ari we wamusimbuye.

Urwego rushinzwe iby’ibwami rwatangaje ko muri uyu mwaka umwami w’abami yagombaga kwitabira inama zigera kuri 250, nyamara izirenga ijana ngo byasabwe ko zasubikwa cyangwa zigahabwa umuhungu we.

Akihito amaze igihe abana n’uburwayi bw’umutima ndetse na kanseri.

Ni umwami w’abami wa 125 mu Buyapani. Yari afite inshingano ahanini zo kugaragara ahagarariye igihugu mu birori, ibijyanye na politiki bigakorwa na Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe.

Umwami w'abami Akihito w'imyaka 82

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved