Kwamamaza

Umuyobozi wa IS muri Afghanistan na Pakistan yiciwe mu bitero bya Amerika

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 09:46' na Ezechiel Mbananabo


Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State muri Afghanistan na Pakistan ,Hafiz Saeed Khan yishwe arashwe mu bitero byagabwe n’indege zitagira abapilote za Leta Zunze ubumwe za Amerika tariki ya 26 Nyakanga 2016.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muyobozi yemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) ndetse na Afghanistan.

Hazrat Omar Zakhilwal,Umudiplomate Mukuru w’umunya- Afghanistan uri muri Pakistan, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko Hafiz yiciwe mu Karere ka Kot mu ntara ya Nangharhar muri Afghanistan nkuko Aljazeera yabitangaje.

Yanabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko hari n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo ndetse n’abarwanyi ba Islamic State biciwe muri ibi bitero by’indege.

Undi muyobozi mu ngabo za Amerika utatangajwe amazina yahamirije ibi biro ntaramakuru ko koko Hafiz Saeed Khan yiciwe muri ibyo bitero.

Umuyobozi w’ingabo za Amerika n’iz’Umuryango wo gutabarana, (NATO) muri Afghanistan, Gen. John Nicholson ku wa Gatatu w’iki cyumweru yavuze ko ibitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Afghanistan tariki ya 26 Nyakanga uyu mwaka byaguyemo abarwanyi babarirwa muri 300 b’umutwe wa Islamic State(IS) barimo na bamwe mu bayobozi bakuru bawo.

Yakomeje avuga ko ingabo z’iki gihugu zifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero byo kurwanya iterabwoba ku mutwe wa Islamic State ndetse iyicwa ry’umuyobozi mukuru rizagabanya ubukana bwawo.

Umutwe wa Islamic State watangiye gukorera muri Afghanistan mu ntangiriro za 2015, icyo gihe wari ufite abarwanyi babarirwa mu 3000 bari ku isonga, abenshi muri bo bari abarwanyi b’imitwe ya gisirikare nk’Abataliban bo muri Pakistan n’umutwe wa gisirikare ugendera ku matwara ya Kisilamu wo muri Uzbekistan(Islamic Movement of Uzbekistan)

Mu minsi ishize, Islamic State yigambye ibitero by’ubwiyahuzi byagabwe mu murwa mukuru wa Afghanistan, i Kabul abantu 80 bahasiga ubuzima.

Umuyobozi wa Islamic State muri Afghanistan na Pakistan ,Hafiz Saeed Khan(hagati) ngo yaba yarahitanywe n'ibitero by'indege mu kwezi gushize

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved