Kwamamaza

Umuyobozi wa FBI yashyizwe mu majwi azira gusubiza Hillary Clinton mu iperereza

Yanditswe kuya 1-11-2016 saa 13:58' na Tombola Felicie


James Comey, Umuyobozi mukuru w’Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) ari mu mazi abira kuko yibasiwe n’aba-democtrate nyuma yo gutangaza ko hari gukorwa iperereza ku kibazo cy’ubutumwa(email) burimo amabanga y’akazi Hillary Clinton yohereje akoresheje mudasobwa ye bwite.

Haba ku mpande z’aba - démocrate n’aba-republicain bagaye cyane James Comey kuba yagaruye iki kibazo kuko nta bimenyetso bishya afite.

Ikinyamakuru huffingtonpost.fr cyanditse ko uyu mupolisi nimero ya mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu mazi abira kuko ashinjwa kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu yitwaje umwanya afite kuko ibijyanye n’icyo kibazo byari byararangiye.

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira ni bwo FBI yongeye kubyutsa iki kibazo nyuma y’uko hari hashize amezi arenze atatu hatangajwe ko nta kosa Clinton yakoze ubwo yoherezaga ubutumwa hagati ya 2009 na 2013 akoresheje email ye bwite.

Comey w’imyaka 55 akomeje gushyirwa mu majwi kuko yatangaje ko bagiye kongera gukora iryo perereza kuri izo nyandiko nyamara atarabona uburenganzira bwo kureba muri mudasobwa igendanwa ya Anthony Weiner, umugabo w’umwe mu bakoranaga bya hafi na Hillary Clinton.

Uyu mugabo ngo yateje ibibazo Clinton mu gihe habura iminsi mike ngo amatora akorwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri iki cyumweru gishize umuyobozi wa ba nyamucye b’aba –democrate muri Sena yandikiye umuyobozi wa FBI amusaba kwivuguruza kuko kugarura icyo kibazo bimeze nko gushyigikira aba -republicain ngo bigaranzure aba-democrate Clinton abarizwamo.

Aba –Republicain na bo bashyize mu majwi James Comey aho Charles Grassley umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubutabera muri sena ya Amerika yagaye Comey kuko nta gishya yazanye gitandukanye n’ibyari bizwi muri dosiye ya Clinton.

Ku ruhande rwa Leta , Josh Earnest Umuvugizi wa Perezida Barack Obama yirinze kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari aho zibogamiye maze atangaza ko atagaya cyangwa ngo ashime umuyobozi wa FBI James Comey kuko perezida wamushyizeho muri 2013 yamuhaye ubudahangarwa bwo kuyobora imyaka 10.
Ati “Dukomeze kugira icyizere ku bushobozi bwe bwo gukora akazi ashinzwe.”

Hillary Clinton yasabye ibisobanuro ubuyobozi bwa FBI ku mpamvu bongeye kugarura iki kibazo kandi cyararangiye, gusa yavuze ko n’iyo bakora iperereza nta gishya babona.

Abasesenguzi ntibahamya ko FBI izaba yabonye ibimenyetso bishya kuri izi nyandiko za Clinton mbere y’amatora ateganyijwe tariki ya 8 Ugushyingo 2016.

James Comey, Umuyobozi mukuru w’Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) , yagawe ku bwo kugarura ibibazo bya Clinton mu iperereza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved