Umuyobozi wa Dubai yajyanye mu nkiko umugore we wahukaniye mu Bwongereza

Yanditswe na Habimana James
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru mu Bwongereza arega umwe mu bagore be Haya bint al-Hussein wahukanye.

Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko Haya bint al-Hussein usanzwe ari umukobwa wa Hussein bin Talal wabaye umwami wa Jordan, yahunze umugabo we akajya i Londres mu Bwongereza.

CNN yavuze ko itaramenya aho uyu mugore w’iki gikomangoma cya Dubai yaba aherereye.

Ikinyamakuru Business Insider cyo cyavuze ko Haya yamaze gushyiraho abamwunganira mu mategeko kugira ngo bashake gatanya n’uyu muyobozi wa Dubai.

Hari amakuru avuga ko uyu mugore yahungiye mu Bwongereza muri Kamena uyu mwaka, atinya ko ubuzima bwe bushobora kugirirwa nabi.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugore w’iki gikomangoma cya Dubia, asanzwe ari inshuti magara y’ubwami bw’u Bwongereza harimo igikomangoma Charles n’umugore we Camilla.

Uru rubanza rwumviswe bwa mbere mu Rukiko rwo mu Bwongereza, kuwa 22 Kamena, rukazongera kumvwa tariki 30 na 31 uku kwezi.

Haya amashuri ye yayigiye mu Bwongereza mu bijyanye na politiki, aza no kwiga ibijyanye n’u bukungu muri Kaminuza ya Oxford.

Afitanye abana babiri n’uyu muyobozi wa Dubai, umukobwa wavutse mu 2007 n’umuhungu wavutse mu 2012.

Mu 2018, umwe mu bakobwa b’umuyobozi wa Dubai witwa Sheikha Latifa bint Mohammed Al Maktoum, na we yagerageje guhunga avuga ko yakorerwaga ibikorwa by’ihohoterwa no kuba yarafunzwe imyaka itatu, rimwe na rimwe agafungirwa ahantu ha wenyine.

Haya n'umugabo we Maktoum bagiye mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza