00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Al Qaeda yongeye kwigaragaza nyuma y’igihe kinini bikekwa ko yapfuye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Muri video yamaze hafi isaha yose, Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri, yagaragaye bwa mbere nyuma y’igihe kinini bivugwa ko uyu musaza bikekwa ko afite imyaka 70, yitabye Imana.

Ishami rya Al-Qaeda rishinzwe itangazamakuru, As-Sahab, ryashyize hanze iyi video, nyuma y’uko abarwanashyaka b’indi mitwe y’iterabwoba irimo Isis, bateye hejuru basaba Al-Qaeda kugaragaza ibimenyetso byerekana ko uyu mugabo ari muzima, na cyane ko batigeze banyomoza amakuru y’uko yitabye Imana yagiye hanze bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize.

Zawahiri ukomoka mu Misiri, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo igitero Al-Qaeda yagabye ku ngabo z’u Burusiya mu ntangiriro z’uyu mwaka, anavuga ku ivanwa ry’ingabo za Amerika muri Afghanistan, ariko mu buryo butunguranye, ntiyavuga ku ifatwa ry’icyo gihugu n’umutwe w’Aba-Taliban usanzwe ucudikanye na Al-Qaeda, ibintu byatumye benshi bemeza ko iki kiganiro kitafashwe vuba, ahubwo cyafashwe kera ku buryo nta cyemezo ko Zawahiri akiri muzima.

Amakuru avuga ko bitumvikana ukuntu Zawahiri atari bugaruke ku ifatwa rya Afghanistan, kandi umutwe ayoboye waratangaje ko igenda ry’ingabo za Amerika ari yo nsinzi ya mbere ubonye kuva ku itariki ya 11 Nzeri mu 2001, ubwo inyubako za World Trade Center zashyirwaga hasi.

Zawahiri yatangiye kuyobora Al-Qaeda mu 2011 nyuma y’urupfu rwa Osama bin Laden wari umuyobozi w’uwo mutwe. Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kubaga, azatangwaho miliyoni 25$ ku muntu wese uzatanga amakuru kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashobora gutuma atabwa muri yombi.

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri yongeye kwigaragaza nyuma y'igihe kinini bivugwa ko yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .