00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi Mukuru wa Microsoft yavuze ku bushurashuzi bwavuzwe kuri Bill Gates

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Microsoft, Satya Nadella, yakomoje ku bimaze iminsi bivugwa ku myitwarire y’ubuhehesi ya Bill Gates washinze iyi sosiyete.

Mu kiganiro yagiranye na CNBC, Nadella yavuze ku iperereza Microsoft yatangije mu myaka ibiri ishize ku kibazo cy’umubano udasanzwe hagati ya Bill Gates n’abagore bari abakozi be mu 2000 ariko iki kibazo kikaba cyongeye kubyutswa muri iki Cyumweru nyuma y’iminsi mike hatangajwe gatanya hagati y’uyu mugabo n’uwari umugore we Melinda French Gates.

Nadella yavuze ko Microsoft yo mu 2021 itandukanye n’iyo mu wa 2000.

Ati “Iyi Microsoft ya 2021 itandukanye cyane n’iyo mu 2000, kuri njye no kuri buri wese muri Microsoft, intumbero yacu ku muco wacu, ubudasa bwacu mu buzima bwa buri munsi bw’abantu bacu ni ingenzi cyane kandi ni yo nshingano yacu nyamukuru.

Iki kiganiro kije gikurikira uruhuri rw’ibirego na raporo byasohotse muri iki Cyumweru byose bishyirwa ku mutwe wa Bill Gates ku myitwarire ye muri Microsoft ndetse no muryango w’ubugiraneza yari ahuriyeho n’umugore we, ‘Bill and Melinda Gates Foundation’.

Mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa Microsoft yemereye CNN ko iyi sosiyete mu 2019 yakiriye ikirego kuri Bill Gates cyamushinjaga kugirana kururu kururu n’umwe mu bakozi ba Microsoft mu wa 2000.

Ati “Komite Nyobozi yasuzumye iki kirego ibifashijwemo n’abanyamategeko baturutse hanze maze Microsoft itanga ubufasha bwayo kuri uyu mukozi wari wagaragaje iki kibazo hagati ye na Bill.”

Nadella yavuze ko sosiyete yabo ihora yiteguye kuba yakora iperereza ku kibazo icyo ari cyo cyose kabone nubwo cyaba kigaragajwe nyuma y’imyaka myinshi.

Ati “Uwo ari we wese ashobora kuzamura ikibazo cye kabone n’ubwo cyaba kirebana n’ibyabaye mu myaka 20 ishize. Tuzagikoraho iperereza duhaze kwifuza k’umuntu uzaba watanze ikirego.”

Yakomeje avuga ko yiyumvamo neza ko aho bakorera akazi kabo habemerera gukomeza guteza imbere umuco n’ubudasa byabo kandi ari ikintu cy’ingirakamaro.

Nadella yavuze ko kandi sosiyete yabo kuva mu 2016 idahwema gushishikariza no gukangurira abakozi bayo kugaragaza umubano udasanzwe hagati yabo mu kazi mu gihe waramuka ubayeho bitari ku bushake bwabo.

Bill Gates ari kumwe na Satya Nadella usigaye uyobora Microsoft

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .