00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo wa Elon Musk wiyongereyeho miliyari 110$ mu mezi 12 ashize, yisubiza umwanya wa kabiri mu batunze agatubutse ku Isi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Kanama 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Elon Musk yongeye kwisubiza umwanya wa kabiri mu bakire bafite umutungo mwinshi ku Isi ahigitse Bernard Arnault wari usanganywe uwo mwanya kuva mu cyumweru gishize, ariko akaza kuwutakaza nyuma y’uko imigabane y’ikigo cye cya LVMH, itakaje agaciro ku kigero cya 12.6%, bikamuhombya miliyari 21$.

Nko mu mezi 12 ashize, umutungo wa Jeff Bezos, ari na we mukire wa mbere ku Isi, wiyongereyeho miliyari 6,6$, bituma uyu mugabo washinze Amazon akomeza kuyobora urutonde rw’abakire ku Isi, aho abarirwa umutungo wa miliyari 185,2$.

Bezos si we wenyine wahiriwe n’ibihe bya Covid-19 byagoye abandi, kuko Elon Musk washinze ikigo cya Tesla gikora imodoka zifashisha amashanyarazi, yazamuye umutungo we cyane mu mezi 12 ashize, aho yawongereyeho miliyari 110,9$, bigatuma umutungo we muri rusange ugera kuri miliyari 177.1$.

Ku rundi ruhande, Umufaransa Bernard Arnault ufite ikigo cya LVMH gifite ibindi bigo nka Louis Vuitton, Hennessy na Sephora, byose bikora ibicuruzwa bikunzwe ku rwego rw’Isi, na we yahiriwe n’uyu mwaka cyane kuko umutungo we wiyongereyeho miliyari 61,9$ mu mezi 12 ashize, bituma umutungo muri rusange ugera kuri miliyari 173$.

Ubu Bernard Arnault ni we muntu wa gatatu ukize kurusha abandi ku Isi.

Muri rusange umutungo w’abakire basanzwe batunze agatubutse kurusha abandi wiyongereye kuko ibikorwa byabo byiganje mu byakomeje gukenerwa mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, cyane cyane nko mu rwego rw’ikoranabuhanga ryabaye inkingi yo gukomeza ubuzima muri ibi bihe bitoroshye.

Umutungo w’abakire bakomeye ku Isi wakomeje gutumbagira mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .