00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushoferi yarwaye impatwe amara iminota itatu yasize gari ya moshi igenda ku muvuduko wo hejuru

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Abakoresha ururimi rw’ikinyarwanda bakunze gukoresha imvugo ivuga ko aho umugabo aterewe ari ho yitabarira. Ibi ni byo byabaye ku mushoferi wa gari ya moshi w’Umuyapani ubwo yumvaga akubwe agahita ahaguruka akajya mu bwiherero agasiga abwiye umuntu utagira uruhushya rumwemerera gutwara ko yasigara amurebera kandi iyo gari ya moshi yari iri kugendera ku muvuduko wa kilometero 150 ku isaha inatwaye abagenzi bagera mu 160.

Iyi gari ya moshi yavaga i Tokyo yerekeza Shin-Osaka, ubusanzwe ari na cyo cyerekezo ikoreramo, yagenze iminota igera hafi muri itatu umushoferi wayo w‘imyaka 36 ari mu bwiherero aho yasabye imbabazi avuga ko yatindijweyo no kuhagera agasaga yarwaye impatwe.

Uwo yari asize ngo amurebere ubusanzwe ni umukozi wa gari ya moshi ufasha abantu kwinjira muri gari ya moshi no gusohokamo bitewe n’aho bagiye, agakora n’indi mirimo ariko ntaba yemerewe gutwara.

Ikigo aba bombi bakorera cya JR Central, cyasabye imbabazi kinatanga raporo kuri Minisiteri y’Ubutaka, Ibikorwaremezo, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo aho icyo kigo cyijeje ko kigiye gushyiraho ingamba n’amabwiriza akakaye mu bakozi bacyo kinizeza ko kiri bunyuze akanyafu kuri uyu mushoferi n’uyu wemeye kumusigariraho.

Iki kigo cyavuze ko ari ubwa mbere ibimeze bityo bibayeho aho umushoferi avuye mu mwanya we agasiga gari ya moshi igenda kandi irimo abagenzi. Uyu mushoferi kandi ubwo yagarukaga ntiyabashije guhagarara kuri sitasiyo ikurikira yagombaga guhagararaho aho yatanze ibisobanuro avuga ko atifuzaga ko habaho gukererwa.

Amakosa mu rwego rw’ubwikorezi bwa gari ya moshi mu Buyapani si ubwa mbere asabiwe imbabazi kuko mu 2018 hari umushoferi wahagurukije gari ya moshi kuri sitasiyo mbere y’amasegonda 25 bigateza ibibazo mu gihe n’umwaka wari wawubanjirije umukozi wa Tsukuba Express yatumye gari ya moshi ihaguruka mbere y’amasegonda 20, icyo kigo kikaza kubisabira imbabazi nyuma.

Gari ya moshi nizo zibumbatiye urwego rwo gutwara abantu mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .