Ni indege y’akataraboneka izaba ifite ubushobozi bwo kwihuta ku muvuduko ukubye kabiri umuvuduko w’ijwi, ku buryo ushobora kugera kuri kilometero 2 222 ku isaha, umuvuduko ukubye kabiri uw’indege zisanzwe.
Imbere muri iyi ndege izaba itwara abantu 31, Exosonic izashyiramo ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, ku buryo abayobozi bazashobora gukoresha ibirimo ibiganiro n’abanyamakuru, kwitabira inama zitandukanye no kuvugana na buri wese bifuje ahantu hose ku Isi.
Byitezwe ko umushinga wo kubaka iyi ndege, wahawe izina rya ‘Air Force One’, uzarangira hagati ya 2030 na 2040.
Bitewe n’uburyo iyi ndege izaba ikozemo, ntizatwara Perezida gusa, ahubwo izaba ifite ubushobozi bwo gukoreshwa na Visi Perezida ndetse n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru.
Ikigo gishinzwe ingendo z’abayobozi bakomeye muri Amerika, PE, ni cyo cyateye inkunga umushinga wo kubaka iyi ndege, ndetse iki kigo kiri no gutera inkunga undi mushinga w’ikigo cya Hermeus kiri mu bushakashatsi bwo kuzakora indege ifite umuvuduko ukubye inshuro eshanu uw’ijwi.
Iki kigo nacyo kiri mu bushakashatsi bwa moteri izakoreshwa n’inzo ndege ndetse igerageza rya mbere ryabaye umwaka ushize ryatanze icyizere.
Hermeus ivuga ko urugendo ruhuza New York na Londres rutwara amasaha atandatu, ruzajya rukenera iminota iri munsi ya 90 kugira ngo rube rurangiye.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!