Kwamamaza

Umupadiri ukekwaho gusambanya abana agiye kuburanishirizwa i Vatican

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 15:09' na Ntakirutimana Deus


Padiri John O’Reilly, ukomoka muri Irlande wakatiwe n’urukiko rwa Chili imyaka ine acungishijwe ijisho kubera gukekwaho gusambanya abana, agiye kuburanishwa kuri ibyo byaha n’urukiko rwashyizweho na Papa Francis i Vatican.

Umuryango w’Ingabo za Kirisitu (Légionnaires du Christ)Padiri O’Reilly abarizwamo wabitangaje kuri uyu wa Mbere.

Icyakora uwo muryango ntiwatangaje igihe urwo rubanza ruzatangirira nkuko ikinyamakuru le Monde dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Padiri O’Reilly, umwe mu bapadiri bari bazwi muri Chili yashinjwe ibyaha byo gusambanya umwana w’umukobwa wigaga mu ishuri ry’i Santiago.Bivugwa ko yamusambanyije hagati y’imyaka 2010 – 2012.

O’Reilly yakunze kuvuga ko arengana kugeza ubwo yirukanwaga muri Chili muri Werurwe 2015, icyo gihe akaba yaranambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Uruhuri rw’ibyaha byaregwaga abapadiri ku bijyanye no gufata abana bato ku ngufu byatumye Kiliziya Gatorika ishyiraho urukiko i Vatican rushinzwe gukurikirana abo bapadiri rugendeye ku mahame ya Kiliziya Gatorika. Urwo rukiko kandi rugomba kuburanisha abasenyeri bahishira abapadiri bakurikiranyweho ibyo byaha.

Muri Nyakanga 2015 urwo rukiko rwatangiye kuburanisha intumwa ya Papa muri Repubulika y’Abadominikani, Józef Wesolowski, waregwaga gusambanya ku ngufu abana b’abahungu muri icyo gihugu.

Ikibazo cy’abihayimana bashinjwa gusambanya abana ku ngufu no kubahishira cyatumye bamwe mu bapadiri n’abasenyeri bahagarikwa ku mirimo yabo hirya no hino ku Isi. Muri bo harimo abasenyeri babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika banasezeye ku mirimo yabo. Abo ni Musenyeri John Clayton Nienstedt n’uwari umwungirije Musenyeri Lee Anthony Piché.

Padiri O'Reilly ugiye kuburanishwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved