Umunyamerikakazi yahishuye uko Blatter wayoboraga FIFA yashatse kumusambanya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 Ugushyingo 2017 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Sepp Blatter, arashinjwa n’umukobwa w’Umunyamerika wakinaga umupira w’amaguru, Hope Solo, gushaka kumusambanya ku ngufu.

Hope w’imyaka 36 wari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuriye ikinyamakuru Expresso cyo muri Portugal ko ubwo bari mu birori byo gutanga Ballor d’Or mu 2013, Blatter w’imyaka 81 yamwubahutse akamukora ku mabuno.

Avuga ko ibi ngo byabaye mbere y’uko bajya aho batangira ibihembo (stage), kuko yagombaga kugishyikiriza mugenzi we bakinanaga, Abby Wambach, wari wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore.

Yagize ati “Sepp Blatter yankoreye ku mabuno mu myaka mike ishize turi mu birori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza (Ballon d’Or). Ni mbere y’uko njya imbere aho babitangira.”

Hope yatwaye igikombe cy’Isi, atwara imidari ibiri ya Olympique, yavuze ko abayobozi benshi b’abagabo bakunda guhatira abakobwa bakina umupira w’amaguru kuryamana na bo.

Yagize ati “Ibi narabibonye mu gihe cyanjye cyose nk’umukinnyi kandi nkunda kumva abenshi babivugaho iyo baganira ku rugendo rwabo.”

Umuvugizi wa Blatter, yabihakanye avuga ko nta shingiro bifite. Uyu musaza yabaye Perezida wa FIFA kuva mu 1998 kugeza mu 2015 ubwo yahagarikwaga kubera ruswa.

Si ubwa mbere anengwa ku byerekeranye n’igitsina kuko no mu 2004 yavuze ko asanga abakinnyi b’abagore bakina umupira w’amaguru bajya bambara amakabutura magufi kugira ngo umukino wabo ukurure abagabo benshi.

Hope Solo yahishuye uko Blatter wayoboraga FIFA yashatse kumusambanya
Hope yavuze ko ubwo bari mu birori byo gutanga Ballor d’Or mu 2013, Blatter yamwubahutse akamukora ku mabuno
Hope wabaye umunyezamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatwaye igikombe cy’Isi, n'imidari ibiri ya Olympique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza