Umunyamakuru Eric Zemmour ushobora kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa yashinjwe gusoma umugore ku ngufu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mata 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru w’Umufaransa, Eric Zemmour, yashinjwe n’umugore uvuga ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina amusoma ku ngufu ndetse akagerekaho no kumubwira amagambo ataboneye.

Eric Zemmour ni umunyamakuru ukomeye mu Bufaransa, yamenyekanye cyane mu bijyanye na politike. Yakoze ku bitangazamakuru bikomeye nka Le Figaro, France 2, CNews na RTL.

Mu minsi mike ishize nibwo umugore witwa Gaëlle Lenfant yashyize hanze ubutumwa avuga ko uyu mugabo yamusomye ku ngufu.

Mu butumwa uyu mugore yashyize kuri Facebook yavuze ko Eric Zemmour yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina amusoma ku mbagaraga ndetse akagerakaho no kumubwira amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Muri ubu butumwa Gaëlle Lenfant yashyize hanze ku wa 24 Mata 2021, yavuze ko ibi uyu mugabo yabikoze mu 2004 cyangwa 2006 ngo kuko atibuka igihe neza.

Ngo yasomye Gaëlle Lenfant ubwo bari bahuriye mu mahugurwa.

Ati “Naricaye, nyuma y’igihe kigera ku isaha, Zemmour araza, yicara ku ntebe yari indi mbere. Aramenya arambwira ati bite ndetse ambaza niba hari ibyamucitse. Namuhaye incamake y’ibyabaye, amahugurwa ararangira, narahagurutse nawe arahaguruka amfata ijosi arambwira ati ‘iyi kanzu iragukwira neza urabizi, ubundi ansoma ku mbaraga.”

“Naguye mu kantu kuba ntarabashaga kugira ikindi nkora uretse kumusunika no kwiruka.”

Gaëlle Lenfant yavuze ko iki gihe yatitiye cyane aranarira ngo kuko nta kindi yari afite cyo gukora.

Uyu mugore ashyize hanze ibyamubayeho mu gihe hari amakuru avuga ko Eric Zemmour ashobora guhatanira kuyobora u Bufaransa mu matora azaba mu 2022.

7 sur 7 dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuba aya makuru amenyekanye iki gihe, abantu ba hafi ya Zemmour bemeza ko bifite aho bihuriye n’impamvu za politike aho kuba ikibazo cy’ubutabera.

Aba bantu ba hafi ya Zemmour batatangajwe amazina bavuze ko nawe ubwe bwite atibuka niba ibi bintu Gaëlle Lenfant yavuze byarabaye, ahubwo bakemeza ko ibintu nk’ibi bisanzwe biba iyo umuntu afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.

Mu iperereza itangazamakuru ryakoze ngo ryasanze koko Zemmour yaritabiriye aya mahugurwa Gaëlle Lenfant yavuze ko bahuriyemo.

Umunyamakuru Eric Zemmour ushobora kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa yashinjwe gusoma umugore ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .