Umuntu wari ushaje kurusha abandi ku Isi yapfuye afite imyaka 117

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Umukecuru witwa Miyako Chiyo wo mu gihugu cy’u Buyapani, wari waraciye agahigo ko kuba ari we muntu ufite imyaka myinshi kurusha abandi ku Isi, yitabye Imana afite imyaka 117 n’iminsi 83.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu ivuga ko uyu mukecuru yavutse kuwa 22 Gicurasi 1901, akaba yaritabye Imana ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018.

Miyako Chiyo akurikiye Misao Okawa na we wo mu Buyapani wapfuye muri Mata 2015 afite na we imyaka 117.

Uyu mukecuru apfuye nyuma gato y’uko yandikwa mu gitabo cyandikwamo abantu baranzwe n’ibikorwa bidasanzwe kizwi nka ‘Guinness World Records’, akaba yaranditswemo inshuro ebyiri, imwe nk’umuntu ushaje kurusha abandi ku Isi, indi nk’umugore ukiriho ufite imyaka myinshi ku Isi.

Amakuru yatanzwe n’abo mu muryango we avuga ko yitabwagaho nk’umurwayi, witonda kandi ukunda kuganira. Yafatwaga kandi nk’Imana izanira ibyishimo abamukikije akaba yakundaga kurya indyo yo mu gihugu cy’iwabo izwi nka Sushi ndetse n’amafi yo mu bwoko bwa Eel ateye nk’inzoka, ubundi agakunda kuba yandika inyuguti zo mu mukono ku mpapuro (calligraphy.)

Nubwo hataratangazwa ugomba kumusimbura kuri uriya mwanya, hari undi mukecuru na we wo muri kiriya gihugu witwa Masazo Nonaka uri guhabwa amahirwe yo kwandikwa muri cya gitabo akaba afite imyaka 113 yujuje kuwa 25 Nyakanga uyu mwaka.

Igihugu cy’u Buyapani gikomeje kuyobora mu kugira umubare munini w’abageze mu za bukuru ku Isi, aho kuri ubu kugira imyaka igera ku ijana bitakiri ikintu gitangaje mu gihe imibare yerekana ko umubare munini w’abagituye bari hejuru y’imyaka 65.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwa bya Leta n’itumanaho yerekana ko muri Gashyantare uyu mwaka, habaruwe abantu ibihumbi 69 bari hejuru y’imyaka 100, muri bo ibihumbi icyenda gusa bakaba ari abasaza mu gihe abasigaye bose ari abakecuru.

CNN ivuga ko hari kimwe mu birwa byo muri kiriya gihugu kitwa Okinawa kiza mu hantu hambere ku isi haba abantu bakuze kurusha ahandi, aho kuri icyo kirwa abantu 50 ku bihumbi 100 baba bafite imyaka iri hejuru ya 100, ibi bikaba byaratumye bahahimba ‘ku butaka bw’abantu badapfa (Land of the immortals)’.

Chiyo Miyako wari ukuze kurusha abandi ku Isi yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza