Kwamamaza

Umukobwa wa Perezida Obama yahawe akazi ko kwakira abantu muri resitora

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 20:45' na Hagengimana Philbert


Sasha Obama, Umukobwa w’imyaka 15 wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yabonye akazi ko kwakira abantu muri restaurant.

Ikinyamakuru The Boston Herald cyavuze ko Sasha, wakoresheje izina rye ryuzuye, Natasha, yaherekejwe n’abamurindira umutekano batandatu ajya mu kazi agomba gukora mu gihe cy’impeshyi, akazajya atanga amafunguro muri resitora iherereye ku kirwa cya Martha’s Vineyard, muri Leta ya Massachusetts, Umujyi umuryango wa Obama ukunda kuruhukiramo mu bihe by’impeshyi.

Amafoto yerekanye uyu mukobwa wa Obama muto yambaye impuzankano y’ishati y’ibara ry’ubururu n’ingofero biranga resitora azakorera nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umwe mu bakorana na Sasha yabwiye The Herald ati: "Ari gukorera mu igorofa ryo hasi, aho yakira abagura ibyo kurya batahana. Twibazaga impamvu abagabo batandatu bari gufasha uyu mukobwa, ariko twaje kumenya uwo ari we."

Ibiro by’umukuru w’igihugu, White House, ntacyo byavuze kuri aya makuru ariko ku wa Gatanu Michelle Obama yavuze ko ashaka kurera abakobwa be mu buzima busanzwe ku buryo bushoboka.

Izindi nshingano za Sasha Obama zirimo gufasha gutunganya resitora mbere y’ifunguro rya saa sita ndetse no gusukura ameza.

Abamucungira umutekano babonetse bicaye mu modoka cyangwa ku ntebe igihe Sasha yakiraga ba mukerarugendo, abaha amafunguro.

Abandi bana b’abantu b’ibyamamare bakoze akazi nk’aka

- Mukuru wa Sasha Obama, Malia yakoze akazi yimenyereza mu bijyanye no gutunganya filimi.

- Brooklyn Beckham,umuhungu wa David na Victoria Beckham, yakoze mu biro by’umuntu utunganya amafilimi Guy Ritchie i London mu Bwongereza.

- Akiri ingimbi, Donald Trump Jr yakoze nk’uwakiraga abantu ku nkombe ku bwato bwa se Trump Castle mu mujyi i Atlantic

Umutekano wa Sasha Obama(mu muryango w'imodoka) wakajijwe cyane, aha yari arangije akazi atashye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved