00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Perezida Duterte ashobora kwiyamamariza kuyobora Philippines mu 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Sara Duterte, umukobwa wa Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte ashobora kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2022.

Ni amakuru yatangajwe na ABS-CBN ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru nyuma y’aho Perezida Duterte atangarije ko agiye kuva muri politiki.

Sara Duterte-Carpio asanzwe ari Umuyobozi wa Navada, Umujyi wa gatatu munini muri Philippines ndetse aheruka gutangaza ko azongera kwiyamamariza kuwuyobora.

Mu bihe byashize, Sara Duterte yavuze ko adateganya kwiyamamariza kuyobora igihugu ariko amagambo ya se yongeye gushyiraho urujijo ndetse bamwe baratekereza ko ashobora kwisubiraho.

Abasesenguzi mu bya Politiki batangiye gukemanga umugambi w’uyu mukobwa bavuga ko ashobora kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Izi nkuru zatangajwe mu gihe habura ukwezi ngo kwakira kandidatire bisozwe, ndetse aracyafite igihe cyo gutanga iye.

Abakandida bafite kugeza tariki ya 8 Ukwakira yo kwiyandikisha ariko kuzikuramo byemewe kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2021.

Abasesenguzi bavuga ko byaba bijya gusa neza n’inkuru ya se [Rodrigo Duterte] aho mu 2015 yatanze kandidatire mu bakandida ba nyuma ariko atsinda amatora ku bwiganze bw’amajwi.

Banavuga ko uburyo Duterte yatunguranye atangaza ko agiye kuva muri politiki ari uguharurira inzira umukobwa we kugira ngo azabone uko yimamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

ABS-CBN yatangaje ko yabonye amashusho yerekana Duterte w’imyaka 76 ari hanze ya hotel i Manila aho abakandida biyandikishirizaga.

Hari aho yabajijwe ku gihe umukobwa we azatangira kandidatire asubiza ati “Simbizi. Nta gitekerezo mbifiteho.’’

Perezida Duterte yavuze ko atajya ‘aganira n’umukobwa we ibijyanye na politiki.’

Uyu Mukuru w’Igihugu yari yaciye amarenga yo kwiyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida ariko abaturage benshi bagaragaje ko ari uguhonyora itegeko nshinga rigena ko yemererwa manda imwe y’imyaka itandatu.

Umuvugizi wa Duterte-Carpio ntacyo yatangaje kuri aya makuru yakomeje gutangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Amatora ya Perezida na Visi Perezida muri Philippine ateganyijwe kuba ku wa 9 Gicurasi 2022.

Umukobwa wa Perezida Duterte ashobora kwiyamamariza kuyobora Philippine mu matora ateganyijwe mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .