Umujyi wa Babylon washyizwe mu duce ndangamurage tw’Isi nyuma yo kwangirwa inshuro eshanu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Loni ryita ku burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryemeye ko umujyi wa Babylon, wahoze ari umurwa mukuru w’ubwami bwa Mezopotamiya muri Iraq, ushyirwa ku rutonde rw’uduce ndangamurage tw’Isi nk’ufite amateka akomeye ku kiremwamuntu.

UNESCO yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko Babylon ariwo Mujyi ufite amateka akomeye ashushanya ubwami bwabayeho igihe kirekire ku Isi. Guhera 1983, uyu mujyi umaze imyaka isaga 4000, wangiye gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi inshuro eshanu.

Komite ya UNESCO ishinzwe gushyira ibikorwa bitandukanye ku rutonde rw’umurage w’Isi, yavuze ko yawemeje nyuma y’uko hari undi mujyi yacungaga uheruka gusenywa n’imirwano nk’uko Deutsche Welle yabitangaje.

Yavuze ko uyu mujyi ari “Icyicaro cy’ubwami bwabayeho ku ngoma zikurikirana z’Abami nka Hammurabi na Nebuchadnezzar. Babylon ihagarariye ishingiro ry’udushya tw’amateka y’iterambere rya Mezopotamiya.”

Uyu mujyi ufite ubuso bwa kilometero kare 10, ibice byawo bisurwa na ba mukerarugendo n’abashakashatsi bingana nibura na 15%.

UNESCO yavuze ko ‘Hari ibice byinshi byawo byangiritse bikabije bikeneye kubungabungwa byihuse, ikazakorana n’ubuyobozi bwawo mu kubibungabunga’.

Uyu mujyi washinzwe 2300 mbere y’ivuka rya Yezu ufatwa nk’uwavumburiwemo ibintu by’ingenzi bikoreshwa n’ikiremwa muntu kugeza uyu munsi birimo nk’inyandiko, uburyo bw’imiyoborere, ibikoresho by’ubugeni n’ibindi. Uyu mujyi kandi wamenyekanye cyane kubera kuba igicumbi cya bimwe bintu birindwi bikunda gusurwa na ba mukerarugendo.

Kimwe n’ibindi bice nyaburanga byo muri Iraq, amateka ubitse ntabwo abungabungwa uko bikwiye bitewe n’intambara zishingiye ku mitwe igendera ku mahame ya kiyisilamu ishaka gusibanganya andi mateka atavuga ku muco wayo.

Byatangiye kuvogerwa cyane ubwo wubakwagamo ingoro ya Perezida Saddam Hussein na nyuma y’uko yicwa nabwo wahise uhinduka ibirindiro by’ingabo za Amerika.

Guverinoma ya Iraq yatangaje ko yishimiye kuba UNESCO yemereye Babylon ‘Guhagararira agaciro k’ikiremwamuntu n’ibisobanuro byihariye uyu mujyi n’ubwami bwa Mezopotamia bifite ku mateka ya muntu’.

Iraq ibarurwamo ibice nyaburanga birenga 7000 birimo bitanu bisanzwe byanditse mu murage wa UNESCO. Kugeza ubu ahantu 54 niho hari ku rutonde rw’ahantu hari mu marembera ku Isi.

Umujyi wa Babylon washyizwe mu duce ndangamurage tw'Isi
Uyu mujyi umaze imyaka irenga 4000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza