Umuholandi yafunzwe azira kubeshya mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Mata 2018 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko w’Umuholandi, Alex van der Zwaan, yahanishijwe igifungo cy’iminsi 30 n’ihazabu ya 20 000 by’amadolari kuko yabeshye abakora iperereza ku kwivanga k’u Burusiya mu matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasize Trump abaye Perezida.

Uyu munyamategeko w’imyaka 33 yakoranaga bya hafi n’abari abayobozi b’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Trump, aribo Paul Manafort na Rick Gates, mu bijyanye n’amategeko. Yabaye uwa mbere wahanwe nyuma yo kwemera ko muri Gashyantare yabeshye mu iperereza ryakozwe na Robert Mueller.

Yahamijwe icyaha cyo kubeshya urwego rw’iperereza FBI, ku mikoranire ye na Rick Gates ndetse n’undi muntu ufitanye imikoranire n’urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya.

Nkuko CNN yabyanditse, Van der Zwaan wari uherekejwe n’abanyamategeko umunani, abamushyigikiye barimo na Se, yasabye imbabazi urukiko n’umuryango we.

Yagize ati “Ibyo nakoze ni amakosa. Ndasaba imbabazi urukiko kubera imyitwarire yanjye, ndasaba imbabazi umugore wanjye n’umuryango.”

Van der Zwaan yagombaga guhanishwa igihano kitarenze imyaka itanu afunze ndetse n’ibihumbi 250 by’amadolari kubera icyaha cyo kubeshya iperereza, gusa akanama kakoraga iperereza kamusabiye ko igifungo cye kitarenga amezi atandatu.

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Van der Zwaan yatanze amakuru y’ibinyoma abizi kandi abishaka, ubwo yasubizaga ibibazo by’abakoraga iperereza kuri raporo yakozwe mu 2012 n’icyari ikigo cye gikora mu bijyanye n’amategeko kuri Minisitiri w’ubutabera wa Ukraine mu rubanza rwa Yulia Tymoshenko.

Tymoshenko, wari Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu 2011 azira ubucuruzi bwa Gas yakoranaga n’u Burusiya nubwo we yemeza ko ari politiki ibyihishe inyuma.

Iyi raporo yakoreshejwe mu kugaragaza isura nziza ya Perezida wa Ukraine, Viktor Yanukovych, mu maso y’amahanga ku ifungwa rya Tymoshenko bari bahanganye.

Mu iperereza rya Mueller kandi avuga ko Van der Zwaan yasibye ndetse ntanandike email yasabwaga n’akanama kadasanzwe k’iperereza. Avuga kandi ko yasubije ibinyoma ku bijyanye n’igihe aheruka kuvugana na Gates ndetse n’umuntu utazwi wahoze akora mu butasi bw’u Burusiya, bivugwa ko afitanye imikoranire mu bucuruzi na Gates na Manafort.

Gates na Manafort bashinjwa ibyaha byinshi birimo ubugambanyi mu iyezandonke ndetse no gukorera Perezida Yanukovych wa Ukraine n’ishyaka rye mu ibanga. Manafort ahakana ibyaha byose mu gihe Gates yemera ubugambanyi ndetse no kubeshya abakora iperereza.

Umunyamategeko w’Umuholandi, Alex van der Zwaan, yahanishijwe igifungo cy’iminsi 30 n’ihazabu ya 20 000 by’amadolari kuko yabeshye abakora iperereza ku kwivanga k’u Burusiya mu matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasize Trump abaye Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza