Umuherwe washinze Le Figaro yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2018 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Umufaransa Serge Dassault washinze ikinyamakuru Le Figaro ndetse akaba na nyir’uruganda rukora indege zirimo n’iz’intambara rwa Dassault yitabye Imana ku myaka 93.

Urupfu rw’uyu musaza rwatangajwe n’umuryango we kuri uyu wa 28 Gicurasi 2018, bivugwa ko yaguye mu biro bye azize uburwayi butunguranye.

Mu itangazo rito, umuryango we wavuze ko Serge Dassault “yitabye Imana ari mu biro bye biri Champs Élysées, nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima.”

Nicolas Paul Stéphane Sarközy wayoboye u Bufaransa kuva ku wa 16 Gicurasi 2007 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2012 yihanganishije umuryango wa Dassault avuga ko igihugu cyabuze umuntu ukomeye.

Yagize ati “U Bufaransa bwatakaje umunyenganda ukomeye, njyewe nabuze inshuti yanjye.”

Serge Dassault ushyirwa ku mwanya wa gatanu mu Bufaransa, umutungo we ubarirwa muri miliyari 20 z’amayero nkuko bitangazwa na Challenges magazine. Forbes Magazine yo itangaza ko umutungo w’umuryango we ungana na miliyari 26 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muherwe yatangiye kuyobora Dassault Group nyuma y’urupfu rwa se watabarutse mu 1986. Iyi kompanyi ifite ibigo byinshi bikora ibijyanye n’indege ndetse n’intwaro za gisirikare, ni nayo ifite ikinyamakuru gikomeye mu Bufaransa, Le Figaro.

Dassault yanabaye muri Politiki y’u Bufaransa aho yabaye Senateri na Meya wa Komini ya Corbeil-Essonnes iherereye mu Majyepfo y’Umujyi wa Paris.

Umuherwe Serge Dassault washinze Le Figaro yitabye Imana
Serge Dassault yitabye Imana afite imyaka 93
Uyu muherwe yatangiye kuyobora Dassault Group nyuma y’urupfu rwa se watabarutse mu 1986

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza