Umuherwe Jack Ma agiye kuva ku buyobozi bwa Alibaba

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Jack Ma, umwe mu baherwe batatu ba mbere mu Bushinwa yatangaje ko agiye kuva ku buyobozi bw’ikigo cye, Alibaba, akiyegurira ibikorwa by’ubugiraneza byibanda ku iterambere ry’uburezi.

Nk’uko The New York Times yabitangaje, kuwa Mbere nibwo Ma azava ku buyobozi bwa Alibaba ikora ubucuruzi bwo kuri Internet, ariko akazaguma mu nama y’ubutegetsi bw’iki kigo.

Mu 1999 Ma afatanyije n’inshuti ze bashinze Alibaba yaje guhinduka kimwe mu bigo bikorera ubucuruzi kuri Internet bikomeye ku Isi, aho kuri ubu gifite agaciro ka miliyari 400 z’amadolari.

Jack Ma uzaba yizihiza isabukuru y’imyaka 54 yavuze ko kuva ku buyobozi bwa Alibaba atari ihererezo ahubwo ari itangiriro ry’ikintu gishya.

Uyu mugabo wabanje kuba umwalimu w’Icyongereza mbere y’uko yinjira mu bijyanye na Internet, yavuze ko akunda uburezi cyane ari nayo mpamvu yifuza ku bwiyegurira.

Ibi abitangaje mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru yari yavuze ko yifuza gutera ikirenge mu cya Bill Gates washinze Microsoft, agashinga umuryango ukora ibikorwa biteza imbere ubuzima bw’abatuye Isi.

Ati “ Ntabwo nshobora kuzakira nkawe, ariko ikintu nakora neza ni ukujya mu kiruhuko hakiri kare. Ndetekereza ko vuba cyane nshobora kuzasubira kwigisha. Iki n’ikintu nizera ko nshobora gukora neza kurusha kuba Umuyobozi Mukuru wa Alibaba.”

Forbes igaragaza ko kugeza muri Kanama 2018, umutungo wa Jack Ma ubusanzwe witwa Ma Yun wabarirwaga muri miliyari 36.6 z’amadolari.

Aza ku mwanya wa gatatu mu bantu bakize cyane mu Bushinwa no ku wa 20 ku Isi yose.

Jack Ma yatangaje ko agiye kuva ku buyobozi bwa Alibaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza